AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame muri Ethiopia gukurikirana amavugururwa y'umuryango wa AU

Yanditswe Jul, 03 2017 19:47 PM | 4,166 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko hafi kimwe cya gatanu cy'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byatangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gutanga 0.2% by’imisoro y’ibyinjizwa mu bihugu mu isanduku y'uyu muryango.

Mu ijambo Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yavugiye i Addis Abeba mu nama igamije kurebera hamwe aho amavugurura yemejwe gukorwa muri komisiyo y’umuryango w’afrika yunze ubumwe yabanje gushima Perezida Alpha Conde wa Guinea Conakri ndetse na Perezida Idris Deby Itno wa chad ubushake bagaragaje mu bugenzuzi bw'aya mavugurura.

Umukuru w'Igihugu yanashimiye umuyobozi mukuru w’iyi komisiyo  Moussa Faki Mahamat  n’abakozi ayoboye b’uyu muryango ku bikorwa by’indashyikirwa bamaze kugezaho uyu muryango

Yavuze ko ibyemezo ku bijyanye no kubona imari biragaragaza ubushake bw'ibihugu binyamuryango mu gutanga umusanzu. Aha yagaragaje ko hafi ibihugu 10 byatangiye gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho.

Perezida Kagame yavuze ko kuba hafi kimwe cya gatanu cy’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe byaratangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gutanga 0.2% by’imisoro y’ibyinjizwa mu bihugu, bigaragaza ko ari gahunda ishoboka ndetse ko aribyo kwishimira.

Perezida Kagame yibukije ko Inshingano zo gutanga umusanzu zikwiye gusaranganywa ku buryo bungana kandi yizeza ko bazakomeza gutega amatwi buri wese no gushaka ibisubizo ku bibazo.

Yasabye ko ibyabaye mu bihe byatambutse byo kuganira ku ngingo runaka ntizishyirwe mu bikorwa bitazasubira ahubwo ko aya mavugururwa yagakwiye gufatwa nk'amahirwe ya nyuma y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu gukemura ikibazo cy'amikoro, no guhindura imibereho y'abatuye umugabane wa Afurika.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura