AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n'abanyarwanda mu rugendo rwo kwibuka

Yanditswe Apr, 08 2017 15:22 PM | 3,190 Views



Minisitiri w'umuco na siporo Uwacu Julienne arasaba buri munyarwanda guharanira ko igihugu gikomeza gutera indi ntambwe mu rugendo igihugu kirimo rwo kwiyubaka. Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye urugendo rwo kwibuka (Walk to remember) n'ijoro ryo kwibuka, bavuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibafasha gusobanukirwa amateka yaranze Jenoside rugafata ingamba zo kubaka igihugu kizira Jenoside.

Uru rubyiruko rwari mu rugendo rwo kwibuka rwari rwanitabiriwe n'umukuru w'igihugu Paul Kagame na madame Jeannette Kagame ndetse n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu harimo kandi na Perezida wa komisiyo y’'umuryango wa Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we bacanye urumuri rw'ikizere mu ijoro ryo kwibuka kuri Stade Amahoro. Abatanze ubuhamya bagarutse ku nzira y'umusaraba banyuzemo ariko bashima aho igihugu kigeze kiyubaka. Ngirinshuti Alain ni umwe mu barokotse genoside yakorewe Abatutsi.


Minisitiri w'umuco na Siporo Uwacu Julienne avuga ko buri munyarwanda agomba guharanira ko igihugu gikomeza gutara indi ntambwe mu rugendo igihugu kirimo rwo kwiyubaka.

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira