Perezida Kagame na Madamu bitanije n'abaturage muri siporo rusange

Perezida Kagame na Madamu bitanije n'abaturage muri siporo rusange

Yanditswe December, 03 2017 at 22:23 PM | 3650 ViewsPerezida wa Repubulika Paul Kagame na madamu we Jeannette Kagame kuri iki cyumweru bitabiriye sporo rusange iba buri cyumweru cya mbere cy'ukwezi. Umukuru w'igihugu yatangaje ko yashimishijwe n'iki gikorwa ahubwo asaba ko amasaha iyi siporo imara yakongerwa.

Ni imyitozo ngororamubiri itandukanye ku batuye mu mujyi wa kigali. Bayitangiriye mu mujyi wa Kigali, bayisoreza ku Kimihurura mu mbuga y'ahakorera ikigo cy'imisoro n'amahoro ahakomereje imyitozo ngororamubiri inyuranye.

Minisitiri w'umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bishimiye iki gikorwa cya siporo rusange ndetse batanga inama y'uburyo yarushaho gutanga umusaruro.

Bamwe mu baturage bitabiriye iyi siporo rusange bavuga ko bashimishijwe no kubona abayobozi bakuru b'igihugu bifatanya nabo mu gikorwa nk'iki.

Nyuma y'iki gikorwa cy'imyitozo ngorora mubiri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanipimishije indwara zitandura mu rwego rwo gukangurira buri wese kumenya uko ubuzima bwe buhagaze.

Imibare y'urugaga rushinzwe kurwanya indwara zitandura (RNCDA) yerekana ko mu mezi 3 ashize, abanyarwanda 1217 bipimishije habaye siporo rusange abagore ari 37% naho abagabo bakaba 63%.

Abangana na 7% basanze bafite ikibazo cy'ibiro bitajyanye n'uburebure bwabo, 13,7% bafite ikibazo cy'umubyibuho, mu gihe 6% bafite umubyibuho ukabije cyane. 4,6% bafite indwara ya Diabete, 24,7% bo bafite umuvuduko ukabije w'amaraso. Muri bo kandi 79% basabwe kogesha amenyo, naho 64% bakeneye kuyahomesha kuko yangiritse.

Inkuru irambuye mu mashusho:Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Xi Jin Ping w'Ubushinwa

Perezida Kagame na Madamu batoreye mu Bushinwa aho bari mu butumwa bw'akazi

Perezida Kagame na Madamu bageze mu Bushinwa kwitabira inama ya FOCAC

Perezida Kagame yitabiriye irahira bya Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa

"Imbaraga zacu tuzishyire mu kwiyubaka no kurinda ibyo twubaka"--Perez

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Africa Transform Forum muri Ghana

RTV SCHEDULE