Yanditswe March, 25 2018 at 21:58 PM | 6010 Views
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi rw'umunsi 1 muri Uganda, agirana ibiganiro na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni. Aba bakuru b'ibihugu biyemeje gukomeza guteza imbere ubucuti n'umubano mwiza uha agaciro inyungu za buri ruhande bisanzwe biranga ibihugu byombi.
Mu masaha ya mbere ya saa sita nibwo
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Uganda mu ruzinduko rw'akazi,
maze yakirwa na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni ku ngoro y'umukuru w'igihugu
iri Entebbe.
Nkuko byari biteganyijwe, abakuru b'ibihugu byombi baganiriye ku ngingo zinyuranye ndetse bazumvikanaho, nk'uko babigaragaje mu kiganiro n'abanyamakuru cyakurikiye ibiganiro byihariye bagiranye. Perezida Museveni yagize ati, "Twakoresheje uyu mwanya wose mu biganiro by'ingirakamaro byagarutse ku nzego zinyuranye, by'umwihariko ku birebana n'umushinga wa gari ya moshi, gukwirakwiza amashanyarazi, gutwara abantu n'ibintu mu ndege, ndetse n'ibirebana n'umutekano hagati y'ibihugu byacu byombi no mu karere. Ku bw'ibyo rero nishimiye uru ruzinduko rugufi, wakoze kuhagera mu gihe nyacyo kuko nk'umuyobozi w'umuryango wa Afrika yunze ubumwe ufite inshingano nyinshi ariko ndagushimira kuba wabashije kubona umwanya ukaza tukaganira kuri izi ngingo z'ingirakamaro. Nta byinshi nshaka kubivugaho ariko twumvikanye kuri byose ndetse n'uburyo bwo gukomeza gukorana. Ndishimye rero kandi ndifuriza abanyarwanda intsinzi ndetse n'umuryango RPF byumwihariko."
Perezida Museveni yashimiye Perezida Kagame, guverinoma ndetse n'Abanyarwanda muri rusange kuba barateguye kandi bakakira neza inama idasanzwe y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe; inama yasojwe ibihugu 44 bishyize umukono ku masezerano y'isoko rihuriweho, naho 27 bigashyira umukono ku mabwiriza yo koroshya urujya n'uruza rw'abantu. Abakuru b'ibihugu bombi bakaba bavuze ko bashyigikiye gushyira hamwe kwa Afrika.
Banashimangiye ubushuti ndetse n'umubano mwiza uha agaciro inyungu za buri ruhande bisanzwe biranga ibihugu byombi ndetse biyemeza kurushaho kuwuteza imbere. Ku ngingo irebana n'umutekano kandi, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Yoweri Museveni, bagaragaje ko gukorana no guhana amakuru mu buryo buhamye ari umuti ku mubano w'ibihugu byombi. Perezida Kagame yagize ati, "Hari byinshi bivugwa rimwe na rimwe binatandukanye n'ukuri nyako kuri byo, ari nabyo twemeranyije ko tugiye gukora inzego bireba zikarushaho gukorana ku kibazo icyo ari cyo cyose cyagaragara, no kuri iki kibazo rero tuzabona amakuru nayo byinshi bigaragare.
Muri uru ruzinduko hemejwe kandi ko mu mezi 3 abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga bazaba bateguye inama ihuza impande zombi muri komisiyo ihoraho ibihugu byombi bihuriyeho.
Perezida Paul Kagame nawe yatumiye mugenzi we wa Uganda, ngo azasure u Rwanda, ubutumire bwakiriwe neza na Perezida Museveni, inzego za diplomasi z'ibihugu byombi zikaba zigiye gutegura ibijyanye n'urwo ruzinduko birimo n'igihe ruzabera.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika filime mbarankuru igaruka ku isur ...
April 24, 2018 at 12:24 PM
Soma inkuru
I Londres mu Bwongereza, kuri uyu wa kabiri perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro ...
April 17, 2018 at 21:59 PM
Soma inkuru
Atangiza umwiherero w'abayobozi b'inzego z'ibanze kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Rep ...
March 28, 2018 at 22:07 PM
Soma inkuru
Perezida wa Repubulika Paul Kagame atangaza ko u Rwanda rwahaye umwanya ukwiye ubumenyi aho 15 % by& ...
March 27, 2018 at 21:22 PM
Soma inkuru
Perezida wa Republika Paul Kagame watangije inama mpuzamahanga ku bumenyi y'ihuriro rya Next Ei ...
March 26, 2018 at 22:22 PM
Soma inkuru
Abakuru b'ibihugu na za guverinoma bo ku mugabane wa Afurika batangiye kugera mu Rwanda kuri uy ...
March 19, 2018 at 23:34 PM
Soma inkuru