AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yabonanye n'itsinda ryamufashije gutegura ivugururwa rya AU

Yanditswe Feb, 26 2017 17:28 PM | 982 Views



Perezida Kagame yahuye n'itsinda ryamufashije gutegura ivugururwa ry'umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Urubuga rwa twitter rw'ibiro by'umukuru w'igihugu, rwanditse ko guhura n'iri tsinda bibaye mu gihe hatangiye ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro ikubiyemo iryo vugururwa ryemejwe mu nama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma iherutse kubera i Addis Abeba muri Ethiopia.



Twabibutsa ko muri iyi nama yari iya 28 y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe ari bwo perezida Kagame yagejeje kuri bagenzi be raporo yagaragazaga ibyakwibandwaho muri uko kuvugurura uyu muryango wa AU.

Muri Nyakanga 2016 nibwo mu nama ya 27 y'uyu muryango yabereye i Kigali yasabye perezida w'u Rwanda ko yafasha mu kuwuvugurura, kugira ngo ukore neza kandi ugirirwe icyizere n'abanyafurika.

Nyuma yashyizeho itsinda rigizwe n'inzobere mu ngeri zinyuranye z'ubumenyi n'inararibonye kugira ngo zimufashe gusesengura ibibazo umuryango wa Afrika yunze ubumwe ufite n'uburyo byakemurwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage