Yanditswe Jun, 19 2017 11:49 AM | 2,239 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Lusaka muri Zambia mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Ku kibuga mpuzamahanga cy'indege Kenneth Kaunda International Airport, perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Zambia Edgar Lungu.
Biteganyijwe ko aba bakuru b'ibihugu bagirana ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo bwo kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi. Perezida Lungu asobanura ko Zambia iha agaciro gakomeye umubano ifitanye n’u Rwanda, ushingiye ku bwubahane, ubwizerane n’ubufatanye.
Perezida Kagame yaherukaga muri Zambia mu kwezi kwa Gatanu kwa 2016 aho yari yitabiriye inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD.
Ibiro ntaramakuru bya Zambia, ZANIS, byanditse ko minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Harry Kalaba yatangaje ko hari amasezerano y’ubufatanye azashyirwaho umukono n’ibihugu byombi cyane mu guhanahana abarimu b’igifaransa bo mu Rwanda ngo bafashe uburezi bwo muri Zambia.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Zambia isobanura ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite ubukungu buri kwihuta cyane ku mugabane wa Afurika, kandi nka Zambia, rwateye intambwe igaragara mu mibereho myiza y’abaturage.
Urubyiruko mu ntara y'iburasirazuba ruravuga ko rugiye kuushaho gukorea hamwe kugirango rubyaze umusaruro amahirwe menshi y'iterambere agaragara mui iyi ntara. ni nyuma y'inama y'inteko rusange yahuje uru rubyiruko kuri icyi cyumweru.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru