Yanditswe Jun, 13 2018 22:15 PM | 174,100 Views
Perezida wa Republika y’u Rwanda uri i Moscow mu Burusiya, yagiranye ibiganiro na mugenzi Vladimir Putin watangiye amuha ikaze mu murwa mukuru w’u Burusiya. Ibi biganiro bikaba byibanze ku ngingo zitandukanye ku birebana n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Mu ijambo rye ry’ikaze Vladimir Putin, yibukije ko Ministri we w’ububanyi n’amahanga Sergey Lavrov yagiriye uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi kwa gatandatu.
Perezida Putin yavuze ko uyu mwaka wa 2018 uhuriranye n’imyaka 55 ishize u Rwanda n’u Burusiya bifitanye umubano ushingiye ku bubanyi n’amahanga.
Yagaragarije mugenzi we w’u Rwanda ko anejejwe no kubona umwanya wo kuganira ku ntambwe uwo mubano w’ibihugu umaze gutera ujya mbere. Yanamwifurije kandi kugubwa neza no kugirira ibihe byize i Moscow muri iki gihe cy’igikombe cy’isi kibura amasaha make ngo gitangire aho mu Burusiya.
Perezida Paul Kagame nawe yamushimiye ikaze yamuhaye no kuba yaramutumiye ngo asure u Burusiya, kuri ibi hakiyongeraho no kuba mu bashyitsi batumiwe mu gikombe cy’isi. Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakomeje avuga ko anejejwe cyane no kuba kugeza ubu umubno w’ibihugu byombi umaze imyaka 55, kandi ko ukwiye gukomeza gushimangirwa kugira ngo urusheho kugirira akamaro impande zombi.
Perezida Kagame nawe yagarutse ku ruzinduko rwa Ministri w’ububanyi n’amahanga Lavrov n’intumwa yari ayoboye i Kigali. Yavuze ko rugomba kuba umusingi wo kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byombi. Perezida Kagame kandi yashimuye by’umwihariko mugenzi we Putin kubera inkunga n’ubufatanye bw’u Burusiya mu nzego zitandukanye, zifitiye u Rwanda akamaro kanini.
Zimwe muri izo nzego ni nko mu burezi, mu mahugurwa, mu bufatanye mu bya gisirikare no mu zindi nzego.
Umukuru w’igihugu yanzuye ijambo rye avuga ko bategereje kubona abikorera b’Abarusiya mu Rwanda no kubona bamwe muri bo basura u Rwanda mu rwego rwo kwirebera amahirwe ahari bafatanya n’Abanyarwanda mu gushoramo imari.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru