AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Vladimir Putin mu Burusiya

Yanditswe Jun, 13 2018 22:15 PM | 174,100 Views



Perezida wa Republika y’u Rwanda uri i Moscow mu Burusiya, yagiranye ibiganiro na mugenzi Vladimir Putin watangiye amuha ikaze mu murwa mukuru w’u Burusiya. Ibi biganiro bikaba byibanze ku ngingo zitandukanye ku birebana n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Mu ijambo rye ry’ikaze Vladimir Putin, yibukije ko Ministri we w’ububanyi n’amahanga Sergey Lavrov yagiriye uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi kwa gatandatu.

Perezida Putin yavuze ko uyu mwaka wa 2018 uhuriranye n’imyaka 55 ishize u Rwanda n’u Burusiya bifitanye umubano ushingiye ku bubanyi n’amahanga.

Yagaragarije mugenzi we w’u Rwanda ko anejejwe no kubona umwanya wo kuganira ku ntambwe uwo mubano w’ibihugu umaze gutera ujya mbere. Yanamwifurije kandi kugubwa neza no kugirira ibihe byize i Moscow  muri iki gihe cy’igikombe cy’isi kibura amasaha make ngo gitangire aho mu Burusiya.

Perezida Paul Kagame nawe yamushimiye ikaze yamuhaye no kuba yaramutumiye ngo asure u Burusiya, kuri ibi hakiyongeraho no kuba mu bashyitsi batumiwe mu gikombe cy’isi. Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakomeje avuga ko anejejwe cyane no kuba kugeza ubu umubno w’ibihugu byombi umaze imyaka 55, kandi ko ukwiye gukomeza gushimangirwa  kugira ngo urusheho kugirira akamaro impande zombi.

Perezida Kagame nawe yagarutse ku ruzinduko rwa Ministri w’ububanyi n’amahanga Lavrov n’intumwa yari ayoboye i Kigali. Yavuze ko rugomba kuba umusingi wo kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byombi. Perezida Kagame kandi yashimuye by’umwihariko mugenzi we Putin kubera inkunga n’ubufatanye bw’u Burusiya mu nzego zitandukanye, zifitiye u Rwanda akamaro kanini.

Zimwe muri izo nzego ni nko mu burezi, mu mahugurwa, mu bufatanye mu bya gisirikare no mu zindi nzego.

Umukuru w’igihugu yanzuye ijambo rye avuga ko bategereje kubona abikorera b’Abarusiya mu Rwanda  no kubona bamwe muri bo basura u Rwanda mu rwego rwo kwirebera amahirwe ahari bafatanya n’Abanyarwanda mu gushoramo imari.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage