Yanditswe May, 22 2017 14:13 PM | 2,140 Views
I New York muri leta zunze ubumwe za Amerika ni ho perezida w'u Rwanda Paul Kagame yaherewe igihembo yagenewe n'umuryango The World Values Network. Hari hanateraniye ihuriro rya 5 ngarukamwa ry'abayahudi ryitwa Champions of Jewish Values Award Gala.
Mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye ibi birori, yavuze ko ku munyarwanda, ubucuti n'abayahudi ari ibintu byikoze, kuko basangiye amateka.
President Kagame yabasabye gushyira hamwe bakarwanya uwo ari we wese washaka kwambura umuntu agaciro ke, ko urwango rudashobora guhabwa impamvu, uko byagenda kose.
Perezida wa repubulika kandi asanga abantu bakwiye gushyira hamwe bagahangana n'abahakana genocide kugira ngo ingengabitekerezo yayo itazashinga imizi mu mbaga y'abatuye isi.
Perezida Kagame yizeza ko u Rwanda ruzakomeza kwirinda kandi rugaharanira gutanga ubufasha mu kurinda abandi bari mu kaga.
“Duhamagarirwa kwifatanya n'abo bose bahaguruka bagahanga n'abagerageza kwambura abandi agaciro kabo. Abanyarwanda biyemeje gushimangira ubumwe bw'igihugu cyacu. Gukora ibi bikwiriye kuba inshingano ya buri wese uzaba ariho mu bihe bizaza. Ntabwo dushobora guhora twiringiye amagambo atagira ibikorwa ndetse n'icyizere kidafite ishingiro, ku bw'umutekano wacu n'imibereho myiza. Tuzahora twicungira umutekano.”
Mu kwezi kwa werurwe uyu mwaka Rabbi Shmuley Boteach washinze uyu muryango The World Values Network yashyize igitekerezo cye mu kinyamakuru Jerusalem Post avuga ko Perezida Kagame akwiye igihembo kubera ubutwari yagize mu guhagarika Jenoside, mu guteza imbere u Rwanda by’umwihariko no kuba ari inshuti ya Israel.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru