AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yahawe igihembo cya The Dr Miriam and Sheldon Adelson award

Yanditswe May, 22 2017 14:13 PM | 2,140 Views



I New York muri leta zunze ubumwe za Amerika ni ho perezida w'u Rwanda Paul Kagame yaherewe igihembo yagenewe n'umuryango The World Values Network. Hari hanateraniye ihuriro rya 5 ngarukamwa ry'abayahudi ryitwa Champions of Jewish Values Award Gala.

Mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye ibi birori, yavuze ko ku munyarwanda, ubucuti n'abayahudi ari ibintu byikoze, kuko basangiye amateka.

President Kagame yabasabye gushyira hamwe bakarwanya uwo ari we wese washaka kwambura umuntu agaciro ke, ko urwango rudashobora guhabwa impamvu, uko byagenda kose.

Perezida wa repubulika kandi asanga  abantu bakwiye gushyira hamwe bagahangana n'abahakana genocide kugira ngo ingengabitekerezo yayo itazashinga imizi mu mbaga y'abatuye isi.

Perezida Kagame yizeza ko u Rwanda ruzakomeza kwirinda kandi rugaharanira gutanga ubufasha mu kurinda abandi bari mu kaga.

“Duhamagarirwa kwifatanya n'abo bose bahaguruka bagahanga n'abagerageza kwambura abandi agaciro kabo. Abanyarwanda biyemeje gushimangira ubumwe bw'igihugu cyacu. Gukora ibi bikwiriye kuba inshingano ya buri wese uzaba ariho mu bihe bizaza. Ntabwo dushobora guhora twiringiye amagambo atagira ibikorwa ndetse n'icyizere kidafite ishingiro, ku bw'umutekano wacu n'imibereho myiza. Tuzahora twicungira umutekano.”


Mu kwezi kwa werurwe uyu mwaka Rabbi Shmuley Boteach washinze uyu muryango The World Values Network yashyize igitekerezo cye mu kinyamakuru Jerusalem Post avuga ko Perezida Kagame akwiye igihembo kubera ubutwari yagize mu guhagarika Jenoside, mu guteza imbere u Rwanda by’umwihariko no kuba ari inshuti ya Israel.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage