AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye Moussa Faki Mahamat, umuyobozi wa komisiyo ya AU

Yanditswe Apr, 08 2017 19:07 PM | 2,444 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa 6 yakiriye umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat waje kwifatanya n’abanyarwanda gutangira icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya mbere bwana Faki Mahamat ageze mu Rwanda, kuva yatorerwa kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, umwanya yasimbuyeho umunyafrikayepfo-kazi Madame Dlamini Zuma.

Kuri uyu wa 5 ubwo, abanyarwanda batangiraga icyunamo cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, bwana Moussa Faki Mahamat yafatanyije na Perezida wa rep. Paul Kagame gucana urumuri rw’Icyizere, ndetse anifatatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rwo Kwibuka no kwamagana Jenoside yakorewe Abatutsi ruzwi nka Walk to Remember, rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Mata 2017.

Nyuma yaho, yavuze ko ibyo yabonye n’ibyo yabwiwe byamukoze ku mutima, akanatekereza cyane ku buzima bw’impfubyi n’abapfakazi basizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba bagihangana n’ingaruka zayo.

Mahamat yashimye aho igihugu kigeze cyiyubaka ndetse n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame bwatumye u Rwanda rutera intambwe ubu rukaba rubereye urugero umugabane wa Afurika wose. Yabwiye Perezida Kagame ko amwubaha kimwe n’abandi banyafurika muri rusange kuko ibyo yakoze nta wundi washobora kubigeraho.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama