Yanditswe May, 25 2017 19:43 PM | 3,599 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abanyeshuri 30 biga iby'ubucuruzi mu ishuri rya Wharton riherereye muri kaminuza ya Pennsylvania ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibiganiro bagiranye byibanze ku iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y'imyaka 23 habaye Jenoside yasize isenye igihugu.
Aba banyeshuri bari mu Rwanda kuva tariki 23 Gicurasi nyuma yo gusura ibice bitandukanye by'igihugu kuri uyu wa kane bahuye na Perezida Kagame wabasobanuriye uburyo u Rwanda rwahisemo kwishakamo ibisubizo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yari imaze gutwara abarenga miliyoni.
Ni inshuro ya 6 abanyeshuri baturutse mu ishuri rya Wharton basura u Rwanda, umuyobozi w'Ikigo cy'igihugu cy'iterambere, Clare Akamanzi asanga aba banyeshuri bafite byinshi bungura igihugu birimo no kukivuga uko kiri iyo baturuka.
Mu
bindi aba banyeshuri basobanuriwe ku Rwanda harimo uruhare rw'ubuyobozi mu
iterambere, uburyo abaturage begerejwe ubuyobozi, basobanuriwe ibijyanye
n'imihigo, gahunda ya Girinka n'uruhare rw'abikorera mu iterambere ry'igihugu.
Biteganyijwe ko urugendo shuri rwabo bazarusoza tariki 27 z'ukwezi kwa Gicurasi, mu bindi bikorwa bazasura birimo urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, umudugudu w'ikitegererezo wa Rweru uherereye mu karere ka Bugesera n'ikigo cy'amashuri cya Gashora kigamo abakobwa gusa.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru