Yanditswe Jul, 07 2017 13:07 PM | 4,875 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya. Barimo Yankurije Odette wagizwe umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane. Uyu yari asanzwe ari umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe kwegereza abaturage ubutabera. Umukuru w'igihugu kandi yakiriye indahiro ya Depite Niyitegeka Winifrida wasimbuye Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana mu kwezi gushize kwa Gatandatu.
Nyuma yo kwakira izi ndahiro Perezida Kagame yashimiye abitabiriye uwo muhango, avuga ko yizera ko imirimo bashinzwe mishya izakorwa nkuko bikwiye ku bayobozi bashya, kandi bagashyiraho uburyo bw’imikoranire n'abandi basanze, bagakorera abanyarwanda uko bikwiye:
"Ndizera ko abayobozi bashya bazakora imirimo bashinzwe uko bikwiye. Abayobozi barahiye n'abasanzwe tugomba gukomeza gufatanya kugira ngo dukorere abanyarwanda umurimo ukwiye. Dukomeze uburyo bw'imikorere n'imikoranire ikwiye kugira ngo tugeze igihugu cyacu aho twifuza." Perezida Kagame
Umukuru w’igihugu yavuze ko muri uyu mwaka u Rwanda rwitegura amatora, ko bigomba gukorwa n’abantu batavunitse ahubwo abantu bose bakuzuza izo nshingano zo kujya mu gikorwa cy’amatora,ibyo kandi bizatanga umwanya wo kujya mu Mirenge igize igihugu, abayobozi bakareba uko hameze.
Icya mbere ngo n’inshingano zo kuzuza bijyanye no kwegera abaturage ku gikorwa cy’amatora kugira ngo bigende neza, icya kabiri, kikaba ari u kwegera abaturage, ibi ngo bikazafasha kugera kuri buri munyarwanda bigafasha kwiga neza ingamba zikomeza kubaka ubukungu n’imibereho n’umutekano by’abanyarwanda uko tubyifuza, bityo u Rwanda rugatera imbere. Byose bigakorwa ntawe usigaye inyuma.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru