AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'ishoramari mu ku kugura imigabane

Yanditswe Jul, 17 2017 19:09 PM | 5,462 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abashoramari bibumbiye mu kigo cy'ubucuruzi cyitwa Pharo abasobanurira ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo naho rugeze rwiteza imbere ndetse n'icyerekezo rufite nabo bashimangira ko bagiye kurushaho gushora imari yabo mu Rwanda.

Aba bashoramari barirwa muri 60 bakiriwe na Perezida wa Republika Paul Kagame, baturutse mu mijyi ya New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Londres mu Bwongereza no muri Hong Kong mu Bushinwa. Nyuma y'ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame bavuze ko bagiye kurushaho gushora imari yabo mu Rwanda. Guillaume FONKENELL, umuyobozi wa Pharo yagize ati, ''Twatangiye nubundi gushora imari mu Rwanda. Twitabiriye isoko ry'imigabane ya Leta yashyizwe ku isoko mpuzamahanga mu minsi yashize twaguze imigabane igera kuri miliyoni 400. Tunakorana n'abikorera, urugero ni nka Kigali Heights aho turi bamwe mu bayishoyemo amafaranga. Mu bihe biza turashaka kugira uruhare noneho rugaragara, ibyo twabiganiriyeho na Minister ndetse na Perezida uyu munsi. Intego yacu nk'abashoramari b'abanyamwuga ni ugukomeza gushora imari mu gihugu no kugira uruhare mu iterambere ry'ahazaza.''

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Claver Gatete wari kumwe n'iri tsinda ubwo abarigize bakirwaga na Perezida Kagame, avuga ko kugirana umubano nabo byazamura ishoramari mu gihugu. Yavuze ngo, ''Icyo tubona cyiza cyane ni uko ari abantu bashaka umubano natwe ni company yatangiye mu 2000 ubu ariko igeze kuri miliyari zigera kuri 9 z'amadorali y'amanyamerika kandi ziracyazamuka turabona ko ari abantu twagirana umubano mwiza noneho bagashyira amafaranga yabo menshi mu bikorwa bigiye bitandukanye ahangaha rero ni cyo tubonyemo kandi nabo ubwabo bishimiye kuba bari mu Rwanda, abenshi bari bataragera mu Rwanda ahangaha rero turasanga ari ikintu kiza cyane cyo kugira ngo turebe ko twagira umubano mwiza n'iyi company ifite akamaro kandi ikora investment ahantu henshi hanyuranye harimo no muri Afurika".

Aba bashoramari bari mu Rwanda aho baje gukorera umwiherero mu Karere ka Rubavu. Basuye ibice bitandukanye by'igihugu birimo na pariki y'ibirunga.

Pharo Management Company ikora ishoramari ryibanda ku kugura imigabane ku isoko mpuzamahanga. Uretse kuba baraguze impapuro mpeshwamwenda (Treasury Bonds), guverinoma yashyize ku isoko mpuzamahanga, banashoye imari mu bwubatsi bw'Inzu y'Ubucuruzi ya Kigali Heights aho bagize uruhare rungana n' 10%. Banaguze imigabane ku masoko y'imari n'imigabane yo mu bihugu nka Ethiopia, Kenya, Mozambique, Cote d'Ivoire na Senegal.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage