Yanditswe Oct, 19 2016 17:37 PM | 4,707 Views
Kuri uyu wa gatatu, Perezida Kagame yakiriye muri village Urugwiro Umwami Mohammed VI wa Maroc, uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda. minisitiri w'ububanyi n'amahanga w' u Rwanda Louise Mushikiwabo, yavuze ko uruzinduko rw'umwami wa Maroc mu Rwanda, ari izingiro ry'ubufatanye bukomeye hagati y'ibihugu byombi.
Abayobozi bombi banayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye n'imikoranire hagati y'ibihugu bya Maroc n'u Rwanda, ndetse banasangira ku meza bishimira ubu bufatanye basanga buzabyara inyungu, yaba iza Politiki, ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage, nk'ibihugu bisangiye icyerekezo, nk'uko bitangazwa na Ministiri w'ububanyi n'amahanga w' u Rwanda Louise mushikiwabo:
“Turi ibihugu bibiri ariko bifite inyito nyinshi, turi ibihugu bifite ubushake, kandi turi ibihugu bishyira imbere abaturage bacu. N’ubwo dutandukanywa n'ubuso buri hagati yacu, u Rwanda na Maroc ni ibihugu bifite aho byifuza kugera kandi byahisemo kugendana muri iryo terambere, hamwe n'ibindi bihugu by'abavandimwe Ku mugabane wa Afurika.” Min. Mushikiwabo
Minisitiri Louise Mushikiwabo, yagarutse ku kazi gakomeye kakozwe n' ibihugu byombi byanatumye kugeza ubu byisanga nk'abavandimwe.
Yagize ati: “Mu kanya gashize twari mu kazi, ubu rero twisanze mu muryango, kugirango twishimire ibihugu byacu mu cyerecyezo cyagutse. Ubu rero ni igihe cyo gusangira mu muryango, kandi murakaza neza mu Rwanda.”
Uruzinduko rw'umwami wa Maroc mu Rwanda ruje rukurikira urwa perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri Maroc mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru