AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye uwahoze ari Perezida w'Ubufaranda Nicolas Sarkozy

Yanditswe Jan, 15 2018 14:32 PM | 4,010 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye uwahoze ari Perezida w’U Bufaransa Nicolas Sarkozy uri mu ruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda. Nicolas Sarkozy yasobanuriwe kandi amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.

Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w'u Bufaransa, hagati y’umwaka w’2007 kugeza muri Gicurasi 2012, yavuze ko ashimishijwe no kugaruka mu Rwanda nyuma y’igihe kinini kuko igihe yari Perezida w'u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yasuye u Rwanda muri Gashyantare 2010.

Nyuma y'ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, Nicolas Sarkozy n’itsinda ayoboye ririmo Cyrille Bolloré, umuyobozi mukuru wa kompanyi mpuzamahanga y’ubwikorezi Bolloré, baganiriye n’abayobozi b’ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB.

 Basobanuriwe amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, harimo ayo mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli, gutwara abantu n’ibintu, ndetse no mu rwego rwa muzika.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, Clare Akamanzi, yabwiye Sarkozy ko u Rwanda ari igihugu cyafunguye amarembo ku bucuruzi, agaragaza ko u Rwanda ruhora rwiteguye gufatanya n’abashoramari.

Nicolas Sarkozy uri mu ruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda niwe mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa wenyine umaze gusura u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira