Yanditswe Dec, 14 2017 22:22 PM | 6,536 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na chairman wa FPR Inkotanyi
yasabye bwa nyuma abagize uyu muryango kwirinda kwishimagiza no kwivuga ibigwi
kandi abizeza ko nta gishobora guturuka hanze ngo gihungabanye ibyo u Rwanda
rumaze kugeraho.
Ku cyicaro cy'umuryango FPR, uyu muryango
wizihizaga isabukuru y'imyaka 30 umaze ushinzwe. Atangiza iyi nama, Perezida wa Repubulika
Paul Kagame akaba na chairman wa FPR yashimangiye ko nubwo iyi myaka 30 yabaye
umusingi ukomeye atari ryo herezo ry'ubuzima bw' uyu muryango.
Chairman wa FPR yavuze ko indagaciro zaranze uyu muryango, ubu ngo ari bwo zinakenewe cyane kuko ngo nyuma y'urugamba rwo kwibohora havuka ibindi bibazo bishya birimo na bamwe mu banyamuryango batandukiriye amahame yawo bagahinduka ibikoresho by'abatifutiza ineza igihugu kimwe n'abaharanira inyungu zabo bwite kurusha iz'abaturage bo bashishikajwe n'impinduka nziza mu buzima bwabo.
Biteganyijwe ko iyi nama nkuru y'Umuryango FPR inkotanyi izasiga hatowe
komite nyobozi nshya ku rwego rw' igihugu hamwe n'abakomiseri ndetse
hakavugururwa zimwe mu ngingo zigize sitati z'uyu muryango washinzwe mu 1987.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
4 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru