AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye urwego rw'ubucamanza gukomeza kurwanya ruswa

Yanditswe Sep, 11 2017 17:25 PM | 3,462 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko abakora mu nzego z'ubutabera bakwiye kwanga no kurwanya icyaha cya ruswa mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw'igihugu. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere ubwo yatangizaga umwaka w'ubucamanza wa 2017/2018 mu ngoro y'inteko ishingamategeko y'u Rwanda.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu ndetse n'umubare munini w'abakora mu nzego z'ubutabera bari mu ngoro y'inteko ishingamategeko batangiza umwaka w'ubucamanza wa 2017/2018.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof Sam Rugege yabanje kwibutsa abacamanza indangagaciro zikwiye kubaranga zirimo kwirinda no kurwanya impano zidakwiye zibangamira ubutabera butabogama baba bakwiye gutanga. Yagize ati, ''Abacamanza ntibemerewe gufata impano, ntibemerewe guterwa inkunga na buri wese ariko inkunga yanyu nyakubahwa Perezida iremewe.''

Kuri iyi ngingo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasezeranyije abakora mu nzego z'ubutabera ko nibahagurukira kurwanya ruswa ubushozi bw'igihugu buziyongera bityo n'imishahara yabo ikazarushaho kwiyongera. Ati, ''Uko muzajya mugabanya gufata iriya nkunga idakwiye niko nzajya nzamura ikwiye, kandi buriya iyo bigabanutse, turwanyije ibigenda mu buryo butaribwo hose no hanze y'ubutabera ariko byanashingira no ku butabera igihugu kirunguka.''

Umwaka w'ubucamanza wa 2015/2016 warangiye haciwe imanza 60,494 naho umwaka ushize wa 2016/2017 haciwe imanza 67,992. Imanza zisubikwa zagabanutseho 87% hagati ya 2011/2012 na 2016/2017.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura