AGEZWEHO


Perezida Kagame yashimiye ingabo za RDF umutekano w'igihugu n'uwa abaturage

Yanditswe April, 06 2017 at 23:07 PM | 1773 ViewsPerezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye inama n'abayobozi b'Ingabo z'u Rwanda abashimira akazi keza bakorera igihugu ko kurinda ubusugire bwabo ndetse no kubungabunga imibereho y'abaturarwanda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari nawe mugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yayoboye Inama nkuru ihuza abayobozi b'ingabo z'u Rwanda. Ni inama ngaruka mwaka yabereye ku cyicaro gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda i Kigali ku Kimihururu.

Aganira n'aba bayobozi b'ingabo, Perezida wa Repubulika yabashimiye akazi keza bakora ko kurinda ubusugire bw'igihugu ari nako bita ku mibereho myiza y'abaturage (human security); ibi bikaba binagaragarira mu mutekano igihugu gifite ubu.

Uko u Rwanda ruhagaze ubu avuga ko bifitanye isano n'amateka y'igihugu cy'u Rwanda arimo n'aya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha yagarutse ku kuba jenoside igomba kurwanywa kugira ngo itazongera kugira ahandi yaba ukundi.

Umukuru w'Igihugu yasabye abari muri iyi nama ndetse n'Ingabo z'igihugu muri rusange, gukomeza kwita ku nshingano zabo barangwa n'imyifatire myiza (discipline) yo nkingi ya mwamba Ingabo z'u Rwanda zubakiyeho ubunyamwuga bwazo.

Itangazo dukesha umuvugizi w'agateganyo w'ingabo z'u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana rivuga ko abari muri iyi nama nkuru ya gisirikare bunguranye ibitekerezo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bijyanye n'uko barushaho kunoza inshingano zabo no guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda.

Inkuru mu mashusho:
Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Perezida Kagame yasuye uruganda rutunganya ibyuma bishaje muri Zambia

FPR Inkotanyi yemeje Perezida Kagame nk'umukandida mu matora muri Kanama

Perezida Kagame avuga ko ubufatanye ari ingenzi mu kwamakaza iterambere

#RwandaDay2017: Perezida Kagame yibukije abanyarwanda kurwanya ubukene

Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri 30 bo mu ishuri rya Wharton

Perezida Kagame yifatanyije na Banki ya Kigali ku isabukuru yayo y'imyaka 5