Yanditswe Apr, 22 2017 21:25 PM | 2,270 Views
Umukuru w'umuryango RPF Inkotanyi akaba na Perezida wa republika Paul Kagame avuga ko guha ubushobozi abagore atari ineza gusa ko ahubwo ari inshingano, kandi abagore ntibazatera imbere ngo abagabo basigare inyuma.
Umukuru w'igihugu yavuze ko n'ubwo abantu batera imbere muri rusange hagomba kubaho gahunda zihariye zizamura icyiciro runaka ari naho ahera avuga ko kuzamura abagore atari ineza ahubwo ari inshingano umuryango RPF ishyize imbere.
Perezida Paul Kagame yashimangiye ko imiterere y'abagabo n'abagore idakwiye kuba impamvu y'ubwimvikane buke no gufata ihame ry'uburinganire uko ritari ko ahubwo ngo umugore n'umugabo bakwiye gufatanya bagateza imbere umuryango, kandi intego ya RPF Inkotanyi ni ukuzamura abanyarwanda bose ntawe usigaye inyuma.
Raporo yagaragajwe n'urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi yerekanye ko mu mwaka wa 2012 abagore bakoranaga n'ibigo by'imari bari 36.1% bakagera kuri 63% mu mwaka wa 2016 ndetse no mu rwego rw'ubuzima hakaba hari intambwe yatewe kuko nk'abagore bapfa babyara bavuye kuri 446 bagera kuri 210.
Izindi nzego nk'uburezi n'izindi
nazo ntizasigaye inyuma. Umuyobozi w'uru rugaga Maria Mukantabana asezeranya ko
mu myaka 2 iri imbere abanyamuryango bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu guteza
imbere igihugu.
Umukuru w'igihugu kandi yagiriye inama abagore kwirinda ikibi no
gukoresha ukuri mu mirimo yabo ba bari mu myanya isanzwe cyangwa ikomeye, kandi abagore bagakomeza
kwigirira icyizere mu byo bakora
bigamije kuzamura imiryango yabo n'igihugu muri rusange.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru