Yanditswe Feb, 07 2017 13:56 PM | 2,124 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame asanga kudakoresha iby'inganda zo mu Rwanda abantu bakararikira iby'ahandi biterwa ahanini no kutiha agaciro. Ibi yabivuze ubwo yasuraga agace kahariwe inganda, ka Kigali Special Economic Zone.
Perezida Kagame yibukije ko ibikorerwa mu Rwanda isoko ryabyo rya mbere ari Abanyarwanda, hanyuma bikajya ku isoko mpuzamahanga. Gusa asaba ko n'inganda zigomba gukora ibintu byiza, by'igiciro kidahanitse, bikazatuma zibasha guhangana ku masoko y'imbere mu gihugu no hanze.
Yagize ati: "Ibikorerwa hano bigomba kuba byiza kandi bikagurishwa ku giciro Abanyarwanda bibonamo. Guteza imbere iby'iwacu bigomba guhera ku bikorerwa hano bigenerwa Abanyarwanda mbere na mbere. Ibikorerwa hano bigomba kubanza guhaza abari imbere mu gihugu hanyuma tugasagurira amasoko yo hanze".
Perezida
Kagame yavuze ko kuhasura yari agamije kwirebera
ibimaze kugerwaho kugirango ashobore kumva neza akazi gasigaye gukorwa. Akaba
yabashimiye akazi keza gakorwa mu kubaka inganda n'uruhare zigira mu guteza
imbere u Rwanda.
Yibukije ko aka gace kahariwe inganda kashyizweho mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi n'inganda.
Ibice binyuranye yasuye harimo uruganda StrawTec, rukora ibikoresho by'ubwubatsi, urwa PharmaLab, rukora imiti, uruganda rukora imyenda rwa C&H Garments, n'urutunganya ibiryo hagamijwe kurwanya imirire mibi mu bana rwa Africa Improved Foods. Kuri ubu inganda 32 ni zo zikorera muri special economic zone mu gihe izirenga 20 zikirimo kubakwa.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru