Yanditswe Dec, 18 2017 23:03 PM | 4,826 Views
Perezida wa Repubulika
Paul Kagame mu gutangiza inama y’igihugu y’umushyikirano yagaragaje ko iyi nama ari rubuga rwiza rwo
kuganira ku buzima bw' igihugu kandi ashimangira ko kugira ngo igihugu kibashe kwisanisha
n'ibihe bishya bisaba guteza imbere ireme ry'uburezi.
Mu ijambo rigaragaza uko iguhugu gihagaze ,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahereye ku rwego rw'ubuhinzi aho yavuze ko n'ubwo habayeho uruzuba mu duce tumwe na tumwe mu gihugu ndetse hagatera na nkongwa idasanzwe cyane cyane mu bigori, ubuhinzi bwiyongereye ku rugero rw’ 8% mu gihe uru rwego rwari rumaze igihe rutiyongera.
Umukuru w’igihugu yavuze ko muri 2017 U Rwanda rwanditse ibigo bishya by'ishoramari n'irindi rijyanye n’ibikorwa remezo byazanye mu gihugu ishoramari ringana na miliyari imwe n'igice y'amadorali y'Amerika harimo no kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera, igihugu cyakiriye inama mpuzamahanga 169, zatumye amahoteli yinjiza amadevise .
Kubera gahunda yao guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda ibyo U Rwanda rwohereza hanze byazamutseho 50%. Ibyo rutumizayo byagabanutseho 3%. Bituma ikinyuranyo kiri mu bucuruzi U Rwanda rukorana n'amahanga kimanukaho 20%
Umukuru w' igihugu yashyimye imikorere y'urwego rw'ubuzima n'urw'abakorerabushake by'umwihariko mu guhangana n'indwara z'ibyorezo nka malariya na Sida ndetse anashima n'abagira uruhare bose mu kubungabunga umutekano muri rusange.
Biteganyijwe ko iyi Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 15 isesengura byimbitse gahunda ya Guverinoma y'imyaka 7 hagamijwe kureba uko u Rwanda rwagera ku rwego rw' ibihugu bifite ubukungu bwisumbuye mu cyerecyezo 2050.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru