Yanditswe Nov, 30 2018 23:17 PM | 36,588 Views
Mu gihe mu myaka ya vuba bamwe mu batuye isi batahwemye kugaragaza ko birengangizwa mu ishyirwaho gahunda na politiki zinyuranye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari nawe muyobozi w'umuryango wa Afrika yunze ubumwe asanga imikoranire idaheza ndetse no kuziba icyuho mu by'ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, ari igisubizo kirambye kuri izi mpungenge z'abatuye isi.
Mu kiganiro yagejeje
kubateraniye mu nama y'ihuriro ry'ibihugu 20 bikize ku isi, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo ijyanye no “Gushyira
imbere umuturage”, aho yibanze ku bijyanye no guhangira imirimo urubyiruko no
kongerera ubushobozi umugore.
Umukuru w'igihugu yagaragaje ko mu bihe byashize, abatuye isi bagaragaje ko birengagizwa mu itegurwa rya politiki zinyuranye, ashimangira ko umuti kuri iki kibazo ari ugushyiraho imikorere n'imikoranire idaheza n'umwe hashingiwe ku nkomoko, imyaka cyangwa igitsina.
Umukuru
w'igihugu yagaragarije abitabiriye iyi nama ko umugabane wa Afrika ufite
amahirwe menshi atuma uba ikigega cy'isi mu bihe biri imbere, kuko ari wo
mugabane ufite umubare munini w'abaturage b'urubyiruko ruri mu myaka yo gukora,
ukagira n'imijyi ifite ubukungu butera imbere kurusha indi ku Isi n'andi
mahirwe anyuranye. Yagarutse kandi ku masezerano y'isoko rusange ku mugabane wa
Afrika, ayagaragaza nk'intambwe umugabane wateye mu rwego rwo kongera
ubuhahirane imbere muri Afrika ndetse n'ishoramari hagati yayo
n'abafatanyabikorwa bawo harimo n'ibihugu byibumbiye muri G20.
Perezida wa
Argentine, Mauricio Macri ari we uyoboye G20 kuva kuva mu mpera z'umwaka ushize
wa 2017, yagaragaje ko muri iyi myaka ya vuba aha, Isi yagize impinduka
zinyuranye zatumye havuka ibibazo bishya abayituye bagomba gufatanyiriza hamwe
gushakira ibisubizo. Mu ijambo ritangiza iyi nama, Perezida Macri yahamagariye
abayitabiriye gukoresha uru rubuga, bakazasubira mu bihugu byabo bafatiye hamwe
ingamba zifatika.
Iyi nama ya G20
ifite insanganyamatsiko igira iti “Kugira ubwumvikane mu kugera ku iterambere
nyakuri kandi rirambye”
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru