AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu kigo cya Brookings

Yanditswe Sep, 22 2017 17:26 PM | 5,916 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame avuga ko amavugurura y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe yari akwiye kuko imikorere myiza y'uyu muryango  idafitiye inyungu abanyafurika gusa ahubwo no ku bandi batuye indi migabane. Ibi umukuru w'igihugu yaraye abivugiye mu kiganiro yatangiye mu kigo Brookings Institution giherereye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku butumire yahawe na Perezida w’iki kigo, Strobe Talbott.

Ni ikiganiro cyagarutse ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, aho president Kagame yasobanuye ko  kuba uyu muryango wari ubeshejweho n’inkunga z’amahanga ku kigero cya 97% byatumaga udakora ibibereye abanyafurika, ahubwo ugakora ibibereye abaterankunga.

Ati "Ibi ntabwo bisobanutse ku mpande zombi. Inyungu za Afurika zirimo kwibona mu bikorwa, zaratakaye, ahubwo inyungu z’abaterankunga ziba arizo zimakazwa.”

Perezida Kagame, yakomeje ashimangira ko kurambiriza kuri iriya nkunga nta burambe bifite bitewe n’impinduka zikomeje kwigaragaza mu ruhando rwa politiki no mu bukungu bw’Isi, kuko gushingira ku nkunga z'amahanga zishobora kuvaho igihe icyari cyo cyose.

Cyakora, Perezika Kagame yasobanuye ko mu rwego rwo guharanira ukwigira kwa Afurika hashyizweho itsinda ry’impuguke zirimo Umunyarwanda Donald Kaberuka ngo zishakishe ahandi hatari mu baterankunga hava ubushobozi bwafasha umuryango w'afrika yunze ubumwe hatabayeho kwishingikiriza ku bufasha bw’amahanga.

Yasobanuye ko ubu buryo bukomoka ku mukoro abakuru b’Ibihugu bya Afurika mu myaka ibiri ishize bahaye Dr Donald Kaberuka, Acha Leke, Carlos Lopes n’abandi wo gushaka uburyo uyu mugabane wakoresha ngo ubone ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa bya AU ndetse n’ikigega cy’amahoro.

Ibi byavuyemo igitekerezo cyemerejwe mu nama ya AU yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, y’uko buri gihugu kizajya gitanga 0.2% by’umusoro w’ibikinjiramo akajya gutera inkunga ibikorwa by’umuryango.

Perezida Kagame ni we watowe n’abandi bakuru ba za Leta na Guverinoma zibumbiye mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe ngo ayobore amavugurura yawo.

Aya mavugurura ngo arimo guhindura byinshi kuko Afurika irimo gukorana mu cyizere, mu nyungu za buri wese no mu muhate udasanzwe hagamijwe kubaka Isi itekanye kandi iteye imbere.

Brookings Institution ni ikigo kidaharanira inyungu kiba i Washington D.C, gikora ubushakashatsi bwimbitse bugamije gushaka ibitekerezo bishya byasubiza ibibazo umuryango mugari ufite yaba ku rwego rw'igihugu, akarere, n’isi muri rusange.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira