AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yatashye Ingoro Ndangamurage y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside

Yanditswe Dec, 13 2017 21:47 PM | 7,911 Views



Perezida wa republika Paul Kagame yatashye ku mugaragaro ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside. Mu butumwa yanditse mu gitabo cy'abayisura yavuze ko ari kimwe mu rwibutso rw'amateka y'u Rwanda anashimira abagize uruhare mu kuyubaka.

Iyi ngoro ndangamurage y'urugamba rwo guhagarika Jenoside, yubatse ahari ingoro y'inteko ishinga amategeko ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Perezida wa republika Paul Kagame yasuye ibyumba bitandukanye birimo amashusho n'amafoto agaragaza uruhererekane rw'inzira y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu rwatangiye mu Kwakira umwaka w'1990 kugeza mu 1994.

Yaneretswe kandi ahari harashyizwe imbunda yifashishwaga mu kurwanya umwanzi aho yari guturuka hose by'umwihariko mu mujyi wa Kigali, ndetse n'ibikorwa byo kwita ku babaga bahigwa mu gihe cya Jenoside. Mu butumwa umukuru w'igihugu yanditse mu gitabo cy'abashyitsi, yashimye by'umwihariko abakoze iyi ngoro aho yagize ati:''IKI GIKORWA KIGARAGAZA IGICE KIMWE CY'AMATEKA Y'IGIHUGU CYACU CYAKOZWE NEZA CYANE. TURASHIMIRA ABAGIZE URUHARE MURI UYU MURIMO''

Ingoro ndangamurage y'urugamba rwo guhagarika Jenoside, izajya isurwa n'abantu b'ingeri zose kugirango bamenye uko umugambi wo gutegura Jenoside wakozwe ndetse n'inzira ingabo zari iza RPA Inkotanyi zanyuze mu rugamba rwo kuyihagarika no kubohora igihugu.

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize