Yanditswe Dec, 13 2017 21:47 PM | 7,911 Views
Perezida wa republika Paul Kagame yatashye ku mugaragaro ingoro y'amateka
y'urugamba rwo guhagarika Jenoside. Mu butumwa yanditse mu gitabo cy'abayisura
yavuze ko ari kimwe mu rwibutso rw'amateka y'u Rwanda anashimira abagize
uruhare mu kuyubaka.
Iyi ngoro ndangamurage y'urugamba rwo guhagarika Jenoside, yubatse ahari
ingoro y'inteko ishinga amategeko ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali.
Perezida wa republika Paul Kagame yasuye ibyumba bitandukanye birimo amashusho n'amafoto agaragaza uruhererekane rw'inzira y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu rwatangiye mu Kwakira umwaka w'1990 kugeza mu 1994.
Yaneretswe kandi ahari harashyizwe imbunda yifashishwaga mu kurwanya umwanzi aho yari guturuka hose by'umwihariko mu mujyi wa Kigali, ndetse n'ibikorwa byo kwita ku babaga bahigwa mu gihe cya Jenoside. Mu butumwa umukuru w'igihugu yanditse mu gitabo cy'abashyitsi, yashimye by'umwihariko abakoze iyi ngoro aho yagize ati:''IKI GIKORWA KIGARAGAZA IGICE KIMWE CY'AMATEKA Y'IGIHUGU CYACU CYAKOZWE NEZA CYANE. TURASHIMIRA ABAGIZE URUHARE MURI UYU MURIMO''Ingoro ndangamurage y'urugamba rwo guhagarika Jenoside, izajya isurwa n'abantu b'ingeri zose kugirango bamenye uko umugambi wo gutegura Jenoside wakozwe ndetse n'inzira ingabo zari iza RPA Inkotanyi zanyuze mu rugamba rwo kuyihagarika no kubohora igihugu.
Inkuru mu mashusho:
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru