Yanditswe Sep, 20 2016 10:43 AM | 905 Views
Umukuru w’igihugu Paul Kagame uri ku cyicaro cy'Umuryango w'abibumbye i New York muri USA, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yayoboye inama y’ubutegetsi bw’ikigo cy’intego z’iterambere rirambye(SDG Center) kigomba gushingwa mu Rwanda.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu, iki kigo cya SDG Center kizaba gifite inshingano zo gushyigikira ko izo ntego zigerwaho mu bice byose by’Afrika.
Perezida Kagame , mu ijambo rye, yavuze ko yishimiye ko u Rwanda rwatoranyijwe gushyirwamo icyo kigo kizajya kireberera uyu mugabane w’Afrika mu by’iterambere.
Yanavuze kandi ko biteguye gukorana na buri wese mu bagize inama y’ubutegetsi bw’iki kigo kugira ngo hakorwe ubukangurambaga nyabwo, bityo Afrika yose yungukire mu masezerano ashyiraho iki kigo.
Abagize inama y’ubutegetsi bw’iki kigo cya SDG Center barimo ba Perezida Patrice Talon wa Benin na Filipe Nyusi wa Mozambique Hari kandi n’Umunyamerika w’inzobere mu by’ubukungu Jeffrey David Sachs n’umunyemari w’Umunyanigeria Aliko Dangote.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru