AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yifatanyije na Banki ya Kigali ku isabukuru yayo y'imyaka 50

Yanditswe May, 06 2017 16:27 PM | 2,327 Views



Perezida wa repubulika Paul Kagame arashimira intambwe Banki ya Kigali imaze kugeraho mu gihe cy'imyaka 50 iyi banki imaze ishinzwe. Cyokora nanone umukuru w'igihugu yasabye ubuyobozi bw'iyi banki gufata iyambere mu rugamba rwo guteza imbere abaturage bihereye mu kuyobora izindi kugabanyiriza abanyarwanda igihendo kikigaragara ku nyungu nini isabwa ku nguzanyo za banki ziha abaturage.

Banki ya Kigali yashinzwe mu mwaka wa 1967, ubwo yizihizaga imyaka 50 imaze ishinzwe yahaye ibihembo by'ishimwe abakiliya babiri bafite konti muri iyo banki zimaze igihe kirekire ndetse n'abakozi babiri bamaze igihe kinini bayikorerea.

Perezida wa repubulika Paul Kagame yashimye ibyo iyo banki yagezeho mu gihe cy'imyaka 50 yibutsa abitabiriye umuhango wo kwizihiza iyo yubire BK imaze IGIHE iyobora izindi mu bikorwa byinshi byazamuye urwego rw'imari mu Rwanda.

Inkuru muy mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura