AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yifatanyije na kiliziya gatorika kwizihiza yubile y'imyaka 100

Yanditswe Oct, 07 2017 20:10 PM | 5,936 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashima uruhare rw'abapadiri b'Abanyarwanda mu kuzamura abanyarwanda bose batavanguye amadini. by’umwihariko akaba ashima  umusaruro w'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Vatican biturutse mu guhindura imyumvire ku byabaye mu myaka yashize. Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga na Kiliziya Gatolika kwizihiza yubile y'Imyaka 100 ishize Abanyarwanda ba mbere bahawe ubupadiri.

Umuhango wo kwizihiza yubile y'imyaka 100 ishize Abanyarwanda ba mbere bahawe ubupadiri wateranyirije abayoboke babarirwa mu bihumbi ndetse n'abihaye Imana bo muri Kiliziya Gatolika kuri misiyoni ya Kabgayi ari naho aba bapadiri b’Abanyarwanda baherewe isakaramentu ry'Ubupadiri mu myaka 100 ishize.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye uruhare abapadiri bagize bateza imbeze Abanyarwanda batavanguye ndetse n'uruhare bagize mu gusigasira amateka y'u Rwanda.

Perezida w’inama y’Abepisokopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba yongeye gusabira imbabazi abihaye Imana ndetse n'abayoboke ba kiliziya Gatolika bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda anashimira abihaye Imana bagize umutima utabara ndetse bemera no guhara ubuzima bwabo barokora abahigwaga ngo bicwe.

Perezida Kagame yanagarutse ku biganiro aherutse kugirana na Papa Francis avuga ko gusubira mu mateka no guhindura imyumvire ku byabaye mu myaka yashize byatanze umusaruro w'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Vatican.

Ku italiki ya 7 Ukwakira 1917 nibwo Habaye itangwa rya mbere ry’ubupadiri i Kabgayi, kuri Padiri Balthazar GAFUKU w’i Zaza na Donat REBERAHO w’i Save. Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abapadiri barenga 1000.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage