AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yifatanyije n'abandi bakuru b'ibihugu mu nama yigaga ku mutekano

Yanditswe Oct, 19 2017 22:32 PM | 5,577 Views



Perezida Republika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama yitabiriye inama ya 7 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango ICGLR uhuza ibihugu by'akarere k'ibiyaga bigari, yabereye i Brazzaville muri Republika ya Kongo. Iyi nama ya ICGLR yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kwimakaza umutekano n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari”.

Ku murongo w’ibyigwa, harimo ibibazo by’umutekano bivugwa muri RDC, u Burundi na Repubulika ya Centrafrika.

By’umwihariko abakuru b’ibihugu bagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yiswe ay’i Addis Abeba yasinywe mu 2013 agamije kugarura umutekano mu burasirazuba bwa RDC bwashegejwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Mu bandi bakuru b’ibihugu bayitabiriye harimo perezida wa Centrafrique Faustin-Archange Touadera, prezida wa Angola Joao Lourencon, prezida wa Zambia Edgar Lungu ndetse na prezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yitabiriwe kandi n'umuyobozi wa komisiyo y’umuryango wa Afrika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat ndetse n’intumwa y’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari Said Djinnit.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya ICGLR yabimburiwe n'izindi nama nk'iy'abakuriye inzego z'iperereza, iy'abagaba bakuru b'ingabo, iy'akanama k'abaminisitiri b'ingabo ndetse n'iya komite y'akarere ihuza ba ministiri b'ububanyi n'amahanga ari na yo yateguye gahunda y'inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma.

Inama mpuzamahanga ku biyaga bigari, ICGLR, ni umuryango ugizwe n’ibihugu 12 birimo Angola, Burundi, Republika ya Centrafrique, Republika ya Congo, Republika iharanira demokarasi ya Congo, Kenya, Uganda, Rwanda, Sudan y’epfo, Sudan, Tanzania na Zambia.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize