AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yifatanyije n'abaturage kwizihiza umunsi w'intwari z'u Rwanda

Yanditswe Feb, 01 2018 21:54 PM | 10,237 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n'abanyarwanda mu kwizihiza umunsi w'intwari. Yayoboye umuhango wo gushyira indabo ku gicumbi cy'intwari z'u Rwanda aranazunamira mu rwego rwo kuziha icyubahiro ku bw'ibikorwa bihebuje zakoreye igihugu.

Umuhango wo kuzirikana intwari z'u Rwanda wabereye ku Gicumbi cy'intwari, witabiriwe n'abayobozi mu nzengo nkuru z'igihugu bari barangajwe imbere na perezida wa Republika Paul Kagame.

Perezida Paul Kagame yunamiye izi ntwari, ashyira indabo ku kimenyetso cy'ubutwari kiri muri iki Gicumbi cyazo i Remera. Uretse kwifatanya n'abanyarwanda muri uyu muhango Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yifurije buri wese umunsi mwiza w'intwari.

Kuri iki gicumbi cy'intwari hashyinguye umusirikari utazwi uhagarariye ingabo zitangiye u Rwanda mu gihe cyo hambere, icy'ubu n'ikizaza, ndetse na Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, waguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ubwo yari ayoboye ingabo za FPR Inkotanyi mu 1990.

Inshuti ndetse n'abo mu miryango ya zimwe muri izi ntwari na bo bashyize indabo kuri iki kimenyetso cy'ubutwari ari icy'intwari z'Imanzi ndetse n'iz'Imena.

Zimwe mu ntwari zikiriho ndetse n'ababanye na zimwe muri izi ntwari bavuga ko abanyarwanda by'umwihariko abakiri bato bakwiye kurangwa n'urukundo ruhebuje yaba urw'igihugu cyabo ndetse n'urwa bagenzi babo.

Umuyobozi w'urwego rushinzwe intwari, imidali n'impeta by'ishimwe, Dr Pierre Damien Habumuremyi avuga ko ibikorwa byaranze intwari zibukwa bikwiye kubera urugero n'abandi mu kurangwa n'ibikorwa bifitiye u Rwanda akamaro. Yagize ati, ''Umunsi w'intwari wari ukwiye kubera abanyarwanda bagafatira ku rugero intwari zacu zatanze haba mu bikorwa haba mu mikorere yazo haba mu mitekerereze yazo noneho bikatubera natwe urugero cyane cyane urubyiruko kugira ngo rutere ikirenge mu cy'intwari z'u Rwanda.''

Intwari z'u Rwanda zibukwa zatoranyijwe hashingiwe ku ngingo 3 zirimo ubwitange buhebuje zagaragaje, akamaro zagize ndetse n'urugero rwiza zatanze. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura