AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Perezida Kagame yifurije ingabo Noheli Nziza anabashimira ibikorwa byabo mu 2017

Yanditswe Dec, 26 2017 17:29 PM | 5,133 Views



Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo Paul Kagame yashimiye, ingabo z’u Rwanda ku bikorwa by’indashyigirwa zakoze muri uyu mwaka anabifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018.

Mu butumwa yageneye inzego z’umutekano yazishimiye ibikorwa byiza zikomeje kugeraho cyane cyane mu kubungabunga amahoro imbere mu gihugu no mu mahanga ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange, agaragaza ko ibi byose igihugu kibizirikana kandi kikabibubahira.

Umukuru w’igihugu yavuze ko mu Rwanda, abaturage bishimiye amahoro, ituze n’umutekano byatumye bagera ku bikorwa bitandukanye by’iterambere nubwo hari zimwe mu mbogamizi zagaragaye yaba mu karere ndetse no mu mahanga.

Perezida Kagame yakomoje ku basirikare b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu byo hanze, avuga ko bakoranye ubuhanga mu gukiza ubuzima bw’abantu no kugarura amahoro aho atari ari, avuga ko nubwo aba basirikare batari kumwe n’imiryango yabo muri iyi minsi mikuru isoza umwaka ariko ukwitanga kwabo igihugu kibizirikana.

Inzego z’umutekano cyane ingabo na polisi bari mu butumwa bw’amahoro kandi bashimiwe kuba barabaye ba ambasaderi beza mu bihugu barimo mu mahanga aho zabashije gusangiza indangagaciro z’u Rwanda abaturage b’ibihugu zirimo, ibi nabyo Perezida Kagame yavuze ko ari iby’agaciro.

Umukuru w’igihugu akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yavuze ko mu gihe abanyarwanda bifuza ibyiza kandi nk’uko babigomba, umusaruro uturuka ku kwitanga kw’ingabo z’igihugu udashobora kwirengagizwa .

Umukuru yavuze ko uyu mwaka wa 2017 ngo ntiwari woroshye ndetse ngo abantu ntibatekereza ko n’umwaka utaha uzaba udafite ibibazo, Perezida Kagame yavuze ko uko iminsi igenda ari nako havuka ibibazo by’umutekano mu karere ndetse no mu isi muri rusange, ibi byose bikaba bikeneye gukemuka maze asaba izi nzego kuba maso.

Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo nta wamenya iby’ahazaza ariko ko abanyarwanda bakura ikizere ku bibazo bitabarika byashoboye gukemuka biturutse ku ndangagaciro, ubumenyi n’ubunararibonye bizanahangana n’ikibazo icyo aricyo cyose cyavuka, u Rwanda rugakomeza gutekana no gutera imbere.

Uyu mwaka mushya Perezida Kagame yabwiye inzego z’umutekano mu gihugu ko ari umwanya wo gusubiramo indahiro barahiriye igihugu ndetse no mu masengesho yabo bakagira ukwiyemeza gukomeza kubakira ku byagezweho ibi ngo ni byo byonyine bizatuma igihugu gikomeza kububaha no kubagirira icyizere.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira