AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagize uruhare mu kiganiro ku mutekano ku nyoko-muntu mu Budage

Yanditswe Feb, 18 2018 22:36 PM | 6,802 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame yari i Munich mu Budage, ahasojwe inama y'iminsi itatu yigaga ku mutekano ku Isi. Kuri iki cyumweru akaba yatanze ibitekerezo mu kiganiro ku guha umutekano inyoko-muntu, (securing humanity).

Muri iki kiganiro, abacyitabiriye bagaragaje uburyo bwo gukomeza kubaka ubushobozi bw'abatuye isi hagamijwe guhindura ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza. Ibi bikazashoboka binyuze mu kurinda inyoko-muntu intambara, inzara, indwara z'ibyorezo, amapfa, ibiza, ubusumbane n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

Abandi batanze ibitekerezo byabo muri iki kiganiro barimo umuyobozi w'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi, (World Food Programme) David Beasley, umuyobozi w'umuryango urengera abana (Save the Children) akaba yarahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Denmark Helle Thorning-Schmidt, umuyobozi w'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bidukikije (Greenpeace International) Jennifer Morgan, n'Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bidukikije (UN Environment Programme) Erik Solheim.

Umuyobozi w'Umuryango Mpuzamahanga Utabara abari mu Kaga (International Rescue Committee) David Miliband ni we wayoboye ibiganiro.  

Icyegeranyo ku Iterambere rya muntu cyakozwe muri 2016 kigaragaza ko muri 2015, abatuye Isi bari bamaze kwiyongeraho Miliyari 2 bava kuri Miliyari 5.3 muri 1990 bagera kuri Miliyari 7.3 muri 2015. Iki cyegeranyo cyongeraho ko abarenga Miliyari 1 bavuye mu bukene bukabije, abagera kuri Miliyari 2.1 bakagerwaho n'ibikenerwa by'ibanze mu isuku n'isukura naho abarenga Miliyari 2.6 bakagerwaho n'amazi meza.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira