AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama ku ntego z'iterambere rirambye muri Ghana

Yanditswe Dec, 11 2017 12:14 PM | 4,731 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari I Accra muri Ghana aho yitabiriye  ibiganiro ku ngamba zo gushakisha ubushobozi bwo guteza imbere intego z'iterambere rirambye (SDG’s)

Muri ibyo biganiro Perezida Kagame yavuze ko kugirango intego z’ikinyagihugumbi zibashe kugerwaho, guverinoma ubwayo itabyigezaho hatabayeho ubufatanye bw’ibihugu, kandi hakabaho ubufatanye bwihariye n’inzego z’abikorera kugirango intego zo guhindura ubuzima bw’abaturage zibashe kugerwaho byihuse.

Perezida wa Repubulika yibanze cyane ku ruhare rw’abikorera avuga ko ari moteri yo kurwanya ubukene, kuzamura ubukungu bw’ibihugu, ndetse no gushyira mu bikorwa intego ibihugu ubwabyo byihaye.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kuri ubu ibihugu bya Afrika bifite intego z’iterambere bihuriyeho, hatitawe ku gihugu ubwacyo, bitewe n’uko hari ibibazo usanga bibangamira buri gihugu nta na kimwe gisigaye.

Muri aya masaha, Perezida kagame ari mu kiganiro mpaka gifite insanganyamatsiko igira iti : “Bisaba Iki kugirango intego z’iterambere rirambye, SDG’s zishyirwe mu bikorwa: Uruhare rw’Imiyoborere.’’



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage