Yanditswe Sep, 19 2017 22:26 PM | 4,906 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame yitabiriye inteko rusange ya 72 y'umuryango w'abibumbye irimo kubera i New York muri Leta zunze ubumwe za America.
Mu muhango
wo gutangiza ku mugaragaro imirimo y'inteko rusange ya Loni, yatangijwe kuri
uyu mugaragaro, perezida w'u Rwanda Paul Kagame yari kumwe na ministre w'ububanyi n'amahanga n'umuryango wa
Afrika y'iburasirazuba Mme Louise Mushikiwabo, ndetse na amb. Valentine
Rugwabiza uhagarariye u Rwanda mu muryango w'abibumbye i New york muri USA.
Mu ijambo rye Umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guterres yavuze ko isi iri mu kaga iterwa n'uko urwango rugenda rwiyongera mu batuye isi, umutekano muke na wo ukiyongera, amakimbirane agasakara hirya no hino, n'ikirere kikagenda gihindagurika.
Yagararutse ku bibazo byugarije isi asanga byakemuka mu gihe ibihugu bigize umuryango w'abibumbye byaba byunze ubumwe koko. Yavuzemo ikoreshwa ry'intwaro z'ubumara nk'izimaze iminsi zigeragejwe na Korea ya ruguru, ibibazo by'impunzi n'abimukira n'ibindi.
Akaba yasobanuye ko umuryango w'abibumbye ukeneye kuvugururwa kugira ngo ubashe kugira uruhare mu kujyana n'isi uko igenda ihinduka, ndetse ukabasha no gukemura bene ibi bibazo.
Aya mavugurura mu mikorere y'umuryango w'abibumbye kandi yagarutsweho na perezida wa USA Donald Trump, wanagaragaje ko hakwiriye gahunda yo kuzahura uyu muryango w'abibumbye. Gusa yagaragaje ko ibihugu biwugize bikeneye gukorera mu bwigenge kugira ngo bigere ku mahoro arambye n'uburumbuke, kandi abaturage bahabwe uburenganzira busesuye.
Na we yikomye korea ya ruguru, itubaha imyanzuro y'akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kasabye ko ihagarika ikorwa ry'intwaro z'ubumara, ariko igatsimbarara. Yavuze ko n'ubwo Amerika ifite ubushobozi bwo kuba yasenya Koreya ya ruguru, ko yizeye ko bitazigera bigera kuri urwo rwego. Yagize ati, "igihe kirageze ngo Koreya ya ruguru ibone ko kureka gukora intwaro za nucleaire ari cyo cyonyine yemerewe. Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, gaherutse kwemeza ku bwiganze busesuye bitowe n'abakagize bose uko ari 15, umwanzuro wo gukemura iki kibazo cya Korea ya ruguru, ndagira ngo nshimire u Bushinwa n'u Burusiya, kuba bwarashyigikiye ko hafatwa ibihano, mwarakoze ku bw'ibyo. Ariko dukwiriye gukora ibindi birenze ibyo. Igihe kirageze ngo ubutegetsi bwa Kim buhabwe akato kugeza igihe azahindurira imyifatire ye idakwiye."
Yamaganye imitwe y'iterabwoba nka Al Qaeda, Hezbollah, Islamic State n'indi. Yavuze ko Loni ikwiriye kuvugururwa niba ishaka kuba umufatanyabikorwa nyawe. Yavuze ko igihugu cye gishyigikiye ko ubuhahirane hagati y'ibihugu bugomba kunyura mu mucyo kandi bukagira inyungu impande zombi.
Abandi bakuru b'ibihugu bavuze bagiye bagaruka ku ngingo zinyuranye zireba isi, cyane cyane amakimbirane, impunzi n'abimukira, guhutaza uburenganzira bwa muntu n'izindi.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru