AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama rusange y'Umuryango w'Abibumbye

Yanditswe Sep, 19 2017 22:26 PM | 4,906 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame yitabiriye inteko rusange ya 72 y'umuryango w'abibumbye irimo kubera i New York muri Leta zunze ubumwe za America.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imirimo y'inteko rusange ya Loni, yatangijwe kuri uyu mugaragaro, perezida w'u Rwanda Paul Kagame yari kumwe na  ministre w'ububanyi n'amahanga n'umuryango wa Afrika y'iburasirazuba Mme Louise Mushikiwabo, ndetse na amb. Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda mu muryango w'abibumbye i New york muri USA.

Mu ijambo rye Umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guterres yavuze ko isi iri mu kaga iterwa n'uko urwango rugenda rwiyongera mu batuye isi, umutekano muke na wo ukiyongera, amakimbirane agasakara hirya no hino, n'ikirere kikagenda gihindagurika.

Yagararutse ku bibazo byugarije isi asanga byakemuka mu gihe ibihugu bigize umuryango w'abibumbye byaba byunze ubumwe koko. Yavuzemo ikoreshwa ry'intwaro z'ubumara nk'izimaze iminsi zigeragejwe na Korea ya ruguru, ibibazo by'impunzi n'abimukira n'ibindi.

Akaba yasobanuye ko umuryango w'abibumbye ukeneye kuvugururwa kugira ngo ubashe kugira uruhare mu kujyana n'isi uko igenda ihinduka, ndetse ukabasha no gukemura bene ibi bibazo.

Aya mavugurura mu mikorere y'umuryango w'abibumbye kandi yagarutsweho na perezida wa USA Donald Trump, wanagaragaje ko hakwiriye gahunda yo kuzahura uyu muryango w'abibumbye. Gusa yagaragaje ko ibihugu biwugize bikeneye gukorera mu bwigenge kugira ngo bigere ku mahoro arambye n'uburumbuke, kandi abaturage bahabwe uburenganzira busesuye.

Na we yikomye korea ya ruguru, itubaha imyanzuro y'akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kasabye ko ihagarika ikorwa ry'intwaro z'ubumara, ariko igatsimbarara. Yavuze ko n'ubwo Amerika ifite ubushobozi bwo kuba yasenya Koreya ya ruguru, ko yizeye ko bitazigera bigera kuri urwo rwego.  Yagize ati, "igihe kirageze ngo Koreya ya ruguru ibone ko kureka gukora intwaro za nucleaire ari cyo cyonyine yemerewe. Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi, gaherutse kwemeza ku bwiganze busesuye bitowe n'abakagize bose uko ari  15, umwanzuro wo gukemura iki kibazo cya Korea ya ruguru, ndagira ngo nshimire u Bushinwa n'u Burusiya, kuba bwarashyigikiye ko hafatwa ibihano, mwarakoze ku bw'ibyo. Ariko dukwiriye gukora ibindi birenze ibyo. Igihe kirageze ngo ubutegetsi bwa Kim buhabwe akato kugeza igihe azahindurira imyifatire ye idakwiye."

Yamaganye imitwe y'iterabwoba nka Al Qaeda, Hezbollah, Islamic State n'indi. Yavuze ko Loni ikwiriye kuvugururwa niba ishaka kuba umufatanyabikorwa nyawe. Yavuze ko igihugu cye gishyigikiye ko ubuhahirane hagati y'ibihugu bugomba kunyura mu mucyo kandi bukagira inyungu impande zombi.

Abandi bakuru b'ibihugu bavuze bagiye bagaruka ku ngingo zinyuranye zireba isi, cyane cyane amakimbirane, impunzi n'abimukira, guhutaza uburenganzira bwa muntu n'izindi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize