Yanditswe Sep, 26 2017 20:46 PM | 4,701 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango w'irahira rya Perezida mushya w'igihugu cya Angola João Lourenço. Ni umuhango wabereye mu murwa mukuru i Luanda muri Angola aho ishyaka rya MPLA, rya João Lourenço ariryo ryatsinze amatora muri ku bwiganze bw'amajwi.
Lourenço yatsinze amatora aheruka n’amajwi 64.5%, ahagarariye Ishyaka rya Rubanda riharanira ukwishyira ukizana kwa Angola "MPLA" cg se The People’s Movement for the Liberation of Angola.
Nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yahise ahura na Perezida João Lourenço aramushimira. Uwo muyobozi mushya afite gahunda yo gufungura imiryango ku mahanga mu bijyanye n’ubukungu no kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihora bihindagurika.
Akimara gutsinda ayo matora, Perezida Kagame ari mu bakuru b'ibihugu ba mbere bamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo ye mishya. Yagize ati "Intsinzi nziza kuri Perezida João Lourenço ku ntsinzi wegukanye. Tukwifurije ibyiza hamwe n’abaturage ba Angola."
Angola ifite abaturage bagera kuri miliyoni 27.5. Ikaba iza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bicukura peteroli muri Afurika.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru