Yanditswe February, 11 2017 at 20:15 PM | 972 Views
Perezida wa
repubulika Paul Kagame arasaba abanyeshuri bize muri kaminuza ya Oklahoma
Christian University yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika gukora cyane
baharanira inyungu z'igihugu muri rusange kugirango amahirwe bahawe azagirire
akamaro n'abandi benshi.
Ibi umukuru w'igihugu yabivuze ku mugoroba w'ejo kuwa gatanu ubwo i Kigali hizihizwaga isabukuru y'imyaka icumi y'umubano hagati y'u Rwanda n'iyo kaminuza.
Kuva mu mwaka wa 2012 kaminuza ya Oklahoma Christian University yo muri USA yafunguye ishami ryayo mu Rwanda. Kuri ubu abanyeshuri bakurikira amasomo yabo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza bibereye I Kigali nk’abari muri USA. Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi y’umubano hagati y’u Rwanda n’iyi kaminuza, abanyeshuri bashimiye by’umwihariko perezida wa repubulika Paul Kagame watumye ibyasaga nk’inzozi kuri bo bishoboka. Kuri aba banyeshuri ngo ibyo perezida Kagame yabakoreye ni igihango kizatuma bagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda .
Abayobozi ba Oklahoma Christian University bavuga ko bishimira uburyo Perezida Paul Kagame akomeje kwitangira u Rwanda mu bijyanye n’iterambere ndetse no mu zindi nzego.
Ubutwererane hagati y’u Rwanda na Kaminuza ya Oklahoma bwatangiye mu mwaka wa 2006. Kugeza ubu iyi kaminuza imaze kwakira abanyeshuri basaga 400 . Muri bo 131 bakaba barize muri gahunda ya buruse zitangwa na perezida wa repubulika.
Inkuru mu mashusho:
I Londres mu Bwongereza, kuri uyu wa kabiri perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro ...
April 17, 2018 at 21:59 PM
Soma inkuru
Atangiza umwiherero w'abayobozi b'inzego z'ibanze kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Rep ...
March 28, 2018 at 22:07 PM
Soma inkuru
Perezida wa Repubulika Paul Kagame atangaza ko u Rwanda rwahaye umwanya ukwiye ubumenyi aho 15 % by& ...
March 27, 2018 at 21:22 PM
Soma inkuru
Perezida wa Republika Paul Kagame watangije inama mpuzamahanga ku bumenyi y'ihuriro rya Next Ei ...
March 26, 2018 at 22:22 PM
Soma inkuru
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi rw'umunsi 1 muri Uganda, ...
March 25, 2018 at 21:58 PM
Soma inkuru
Abakuru b'ibihugu na za guverinoma bo ku mugabane wa Afurika batangiye kugera mu Rwanda kuri uy ...
March 19, 2018 at 23:34 PM
Soma inkuru