Yanditswe Feb, 11 2017 20:15 PM | 1,538 Views
Perezida wa
repubulika Paul Kagame arasaba abanyeshuri bize muri kaminuza ya Oklahoma
Christian University yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika gukora cyane
baharanira inyungu z'igihugu muri rusange kugirango amahirwe bahawe azagirire
akamaro n'abandi benshi.
Ibi umukuru w'igihugu yabivuze ku mugoroba w'ejo kuwa gatanu ubwo i Kigali hizihizwaga isabukuru y'imyaka icumi y'umubano hagati y'u Rwanda n'iyo kaminuza.
Kuva mu mwaka wa 2012 kaminuza ya Oklahoma Christian University yo muri USA yafunguye ishami ryayo mu Rwanda. Kuri ubu abanyeshuri bakurikira amasomo yabo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza bibereye I Kigali nk’abari muri USA. Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi y’umubano hagati y’u Rwanda n’iyi kaminuza, abanyeshuri bashimiye by’umwihariko perezida wa repubulika Paul Kagame watumye ibyasaga nk’inzozi kuri bo bishoboka. Kuri aba banyeshuri ngo ibyo perezida Kagame yabakoreye ni igihango kizatuma bagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda .
Abayobozi ba Oklahoma Christian University bavuga ko bishimira uburyo Perezida Paul Kagame akomeje kwitangira u Rwanda mu bijyanye n’iterambere ndetse no mu zindi nzego.
Ubutwererane hagati y’u Rwanda na Kaminuza ya Oklahoma bwatangiye mu mwaka wa 2006. Kugeza ubu iyi kaminuza imaze kwakira abanyeshuri basaga 400 . Muri bo 131 bakaba barize muri gahunda ya buruse zitangwa na perezida wa repubulika.
Inkuru mu mashusho:
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru