Yanditswe Nov, 11 2018 19:20 PM | 71,849 Views
Perezida wa Repubulika
akaba n’umuyobozi w’umuryango w'Afurika yunze ubumwe Paul Kagame ni
umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama y’Ihuriro ryiga ku mahoro ku isi i
Paris mu Bufaransa kuri iki Cyumweru
Muri iyi nama y'ihuriro ry'umutekano ry' i Paris ibaye ku nshuro yayo ya mbere yateguwe n' umukuru w'
igihugu cy' ubufaransa Emmanuel Macron ikaba yitabiriwe n'abakuru b' ibihugu na
za guverinoma z' ibihugu bitandukanye by' isi, aho Emmanuel Macron asanga aho
isi igize buri gihugu gifite inshingano zo kutifata nk' ikirwa kidashishikajwe
n' ibizo rusange byugarije isi.
Ku nshuro yayo ya mbere iyi nama ibaye irahuriza hamwe abakuru b' ibihugu na za guverinoma b' ibihugu by' imigabane yose igize isi bari mu bufaransa mu rwego rwo kwibuka imyaka 100 intambara ya mbere y' isi irangiye bizwi nka ARMISTICE.
Umukuru w' ubudage Dr. Angela Merkel yavuze ko amakosa yakozwe n' abayobozi b'ubudage bw' icyo gihe yabereye isomo iki gihugu mu guha gaciro amahoro no gufatanya na bandi mu gukemura amakimbirane mu biganiro nubwo ayo mahoro atabura gukomwa mu nkora na bimwe mu bihugu bitarasobanukirwa no gukorera hamwe na bandi.Naho umunyamabanga mukuru
w' umuryango w'abibumbye Antonio Guterres asanga kuba hashize imyaka ijana intamabra ya mbere y' isi
irangiye benshi babifata nk'amateka ya
kure, kuko kudasenyera umugozi umwe no gushaka umuti ku bibazo by' ugarije isi
mu nyungu z'abaturage ari bimwe bikomeje
gushyira isi mu kaga.
Iyi nama
ngarukamwaka ibaye uburyo bwo guhuriza hamwe abafatanyabikorwa ku rwego rw' isi
yaba abakuru b' ibihugu, imiryango mpuzamahanga ,za sosiyete sivile barebera hamwe uburyo bwo gukemura ibibazo
byugarije isi muri iki gihe binyuze muri gahunda zitandukanye zihuriweho
n'abafatanyabikorwa bose yaba mu mutekano n'amahoro,ibidukikije, iterambere
,ikoranabuhanga ndetse n' ubukungu budaheza.
Mbere gato y' iyi nama y' ihuriro ry' amahoro ry' i Paris perezida wa repubulika Paul Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we w' ubufaransa Emmanuel Macron hamwe n'abandi banyacyubahiro nyuma y'imihango yo kwibuka imyaka 100 Intambara ya Mbere y'Isi irangiye yahitanye abantu basaga miriyoni 10 isiga igize abapfakazi abagore bangana hafi miriyoni 3 kuribo hakiyongeraho abana miriyoni 6 bagizwe imfubyi n'iyi ntambara.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru