Yanditswe Sep, 18 2017 13:37 PM | 3,431 Views
Inteko rusange y’Umuryango w'Abibumbye irateganya gutangira imirimo yayo kuri uyu wa kabiri I New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikaba izaganira ku ngingo zitandukanye cyane cyane harimo ijyanye no gukora amavugurura adasanzwe mu mikorere ya Loni.
Harimo kureba umutekano uko uhagaze ku isi ndetse no kugenzura aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa ingamba zo guhashya burundu indwara ya malaria.
Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa Republika Paul Kagame munsi w’ejo yarayoboye inama ya 14 ya komisiyo y'umuyoboro mugari wa internet.
Perezida Kagame yashimye akazi kamaze gukorwa n'ubwo yemeza ko habayemo ingorane, ariko yemeza ko iyi komisiyo yafashije mu gukemura ibibazo byari byihariye birebana n'ikoranabuhanga ndetse n'imiyoborere.
Yagize ati, "twagiye tubona raporo zikoze neza, zuzuyemo ubushakashatsi, zakozwe n'abantu bafite ubuhanga n'ingufu."
Yatangaje ko abakoresha umuyoboro mugari wa internet bakwiriye gukangurirwa kugirwa kugira urubuga rufasha kubona ibisubizo biboneye buri wese ku bibazo bikibangamiye ikoreshwa ry'uyu muyoboro mugari
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru