Yanditswe Mar, 17 2017 18:38 PM | 5,200 Views
Perezida wa republika Paul Kagame na madame we Jeannette Kagame kuri uyu wa gatanu bagiranye ibiganiro na perezida w'u Bushinwa Xi Jinping nawe wari kumwe na madame we, Peng Liyuan. Ni mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri.
Ibiganiro by'abakuru b'ibihugu byombi byari byerekeranye n'ubutwererane, umubano, n'ubufatanye hagati y'abaturage n'ibihugu ku mpande zombi. Ni ibiganiro byabereye muri Great Hall of the People i Beijing mu murwa mukuru w'u Bushinwa.
U
Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bisanganywe umubano, n’ubushuti bushingiye ku
bukungu, uburezi, ubuvuzi, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubucuruzi, inganda
n’ubwikorezi.
Muri uru ruzinduko Perezida Paul Kagame akazanahura n'aba ambasaderi b'ibihugu bya Afrika mu Bushinwa, bikaba biteganyijwe ko azabasobanurira ibijyanye n'amavugururwa y'umuryango wa Afrika yunze ubumwe.
Uru ruzinduko rwa perezida wa republika rwabanjirijwe n'inama y'abashoramari bo mu rwanda bagiranye n'abo mu bushinwa kuri uyu wa kane.
Perezida Kagame yageze i Beijing avuye muri Hong Kong aho ku wa kane yayoboye inama ku muyoboro mugari w'itumanaho, Broadband Commission, anahura n'umuyobozi w'ikigo cya Huawei cyanasinyanye n'u Rwanda, amasezerano y'ubufatanye.
Andi mafoto ajyanye n'uruzinduko rwa Perezida Kagame na Madame mu Bushinwa
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru