AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping

Yanditswe Mar, 17 2017 18:38 PM | 5,200 Views



Perezida wa republika Paul Kagame na madame we Jeannette Kagame kuri uyu wa gatanu bagiranye ibiganiro na perezida w'u Bushinwa Xi Jinping nawe wari kumwe na madame we, Peng Liyuan. Ni mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri.

Ibiganiro by'abakuru b'ibihugu byombi byari byerekeranye n'ubutwererane, umubano, n'ubufatanye hagati y'abaturage n'ibihugu ku mpande zombi. Ni ibiganiro byabereye muri Great Hall of the People i Beijing mu murwa mukuru w'u Bushinwa.

U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bisanganywe umubano, n’ubushuti bushingiye ku bukungu, uburezi, ubuvuzi, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubucuruzi, inganda n’ubwikorezi.

Muri uru ruzinduko Perezida Paul Kagame akazanahura n'aba ambasaderi b'ibihugu bya Afrika mu Bushinwa, bikaba biteganyijwe ko azabasobanurira ibijyanye n'amavugururwa y'umuryango wa Afrika yunze ubumwe.

Uru ruzinduko rwa perezida wa republika rwabanjirijwe n'inama y'abashoramari bo mu rwanda bagiranye n'abo mu bushinwa kuri uyu wa kane.

Perezida Kagame yageze i Beijing avuye muri Hong Kong aho ku wa kane yayoboye inama ku muyoboro mugari w'itumanaho, Broadband Commission, anahura n'umuyobozi w'ikigo cya Huawei cyanasinyanye n'u Rwanda, amasezerano y'ubufatanye.

Andi mafoto ajyanye n'uruzinduko rwa Perezida Kagame na Madame mu Bushinwa



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira