Yanditswe May, 17 2016 10:58 AM | 3,436 Views
Perezida wa
Republika Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yabonanye n’abavuga
rikumvikana bo mu turere 7 tugize intara y’ Uburengerazuba, abasaba kubyaza
umusaruro amahirwe menshi aboneka muri iyi ntara arimo n’amashanyarazi agenda
yiyongera.
Ingero zihari ni uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri gaz methane Perezida wa Repubulika yatashye ku mugaragaro kuri uyu wa mbere.
Umukuru w'igihugu yasabye abatuye intara y’I burengerazuba kuyabyaza umusaruro mu rwego rw’ishoramali ariko cyane cyane inganda zikora ibintu bitandukanye:
Perezida wa republika Paul Kagame yasabye kandi guhindura imyumvire, abanyarwanda bakumva ko hari ibyo nabo bashobora kwikorera, aho gutakaza amafaranga menshi babitumiza hanze:
Mu mahirwe aboneka mu ntara y’I burengerazuba, Perezida wa Repubulika yagarutse ku ikawa nyishi ihera kandi ikunzwe cyane ku isoko mpuzamahanga, agaruka no ku muhanda wa kabulimbo wenda kuzura uhuza akarere ka Rusizi na Rubavu unyuze I karongi na Rutsiro, asaba ko wakoreshwa mu iterambere no gukura abaturage mu bukene.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru