AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Talon arashima intambwe u Rwanda rwateye nyuma y'amateka mabi

Yanditswe Aug, 29 2016 16:41 PM | 1,287 Views



Perezida w'igihugu cya Benin Patrice Talon, uri mu ruzinduko mu Rwanda yasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Mu butumwa yanditse mu gitabo cy'abashyitsi yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n'abanyarwanda mu kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside ariko anashima abanyarwanda ko babashije kurenga ingorane banyuzemo bakiteza imbere.

Akigera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, Perezida Talon n'intumwa ayobowe bakiriwe na Minisitiri w'umuco na Siporo Madamu Julienne Uwacu. Perezida Talon wababajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zisaga ibihumbi 255 yazunamiye, anandika mu gitabo cy'abashyitsi ubutumwa bugira buti:

"Hano Hashyinguye ibihumbi n'ibihumbi by'abantu, barimo abapapa, abamama, abahungu n'abakobwa bishwe urw'agashinyaguro, nyuma y'ubusazi n'ubugome bw'ababishe kandi bari basanzwe babanye nk'abavandimwe mu gihe kirekire.

Mu izina ry'abaturage ba Benin no mu ryange bwite, twunamiye, twibuka ndese tunazirikana izi nzirakarengane, duhumuriza abanyarwanda tubabwira ko batari bonyine mu kwibuka aya mahano ateye isoni mu mateka y'isi. 


Ikindi kandi, ubuyobozi bwange burashima bunahamiriza  abanyarwanda ko ari abantu badasanzwe kuko babashije kurenga ako kaga kose bakabasha kwiyubakira ejo heza hazaza habo, banafite icyizere n'imbaraga zo kubigeraho.

Imana ihe umugisha u Rwanda rushyize hamwe mu iterambere.''

Minisitiri wa Siporo n'umuco Madamu Julienne Uwacu, yavuze ko kuba Jenoside ari icyaha cyibasiye inyoko-muntu, kumenya ukuri kwayo bifasha mu rugamba rwo guhangana n'abayipfopfa ndetse no gukumira ko hari ahandi yakongera kuba ku isi.


Minisiteri ya Siporo n'umuco ivuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside ku bashyitsi basura u Rwanda harimo n'abakuru b'ibihugu bivuze ko u Rwanda rufite amateka, agaragaza aho rwavuye n'aho rugeze.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama