Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sisi yasuye urwibutso rwa Jenoside, I Kigali

AGEZWEHO


Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sisi yasuye urwibutso rwa Jenoside, I Kigali

Yanditswe August, 15 2017 at 16:19 PM | 5908 Views



Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri rw'akazi. Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame wari kumwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu barimo Minisitiri w'ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo, Minisitiri w'Ibikorwa remezo James Musoni, uw'Umutungo kamere, Dr. Vincent Biruta, uw'Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana n'abandi.

Perezida Kagame yahaye ikaze mu genzi we ugiye kumara iminsi ibiri mu Rwanda bagirana ikiganiro cy'iminota mike.

Ageze ku rwibutso rwa Kigali, Perezida Abdel Fattah El Sisi, yabanje kunamira inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso maze ashyira indabo ku mva rusange nk'ikimenyetso cyo guha agaciro abasaga ibihumbi 250 baharuhukiye.


Mu butumwa bwe yanditse mu gitabo cy'abashyitsi, Perezida Abdel Fattah El Sisi yagaragaje agahinda atewe na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Bimwe biri mu butumwa bwe yanditse uri mu rurimi rw'icyarabu, umukuru w'igihugu cya Misiri yagize ati:



Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Prezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'umunsi

Misiri yishimiye imyaka 40 imaze ifitanye umubano n'u Rwanda