Yanditswe Mar, 07 2017 17:21 PM | 1,624 Views
Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda Youssef Imani yatangaje ko imishinga ibihugu byombi byemeje mu masezerano yasinyiwe i Kigali mu ruzinduko rw'umwami w'iki gihugu, kuri ubu hari iyatangiye gushyirwa mu bikorwa. Ibi yabivuze nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Sena Bernard Makuza.
Ambasaderi YOUSSEF IMANI yavuze ko hari imishinga ikubiye mu masezerano 25 y'ubufatanye yasinyiwe i Kigali ubwo umwami wa Maroc Muhammed VI yasuraga u Rwanda, mu kwakira 2016, yatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Perezida wa sena Bernard Makuza, yatangaje ko inteko zishinga amategeko z'ibi bihugu zizatanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga ihuriweho n'ibi bihugu.
Maroc nayo ifite umutwe w'abadepite na sena, Perezida wa Sena Bernard MAKUZA akaba asanga hari byinshi ibi bihugu byafatanyamo, ndetse ngo sena ya Maroc yatumiye iy'u Rwanda kugira ngo bashimangire umubano w'impande zombi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru