AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida wa Sena Bernard Makuza yasabye abanyapolitike kurangwa n'indangagaciro

Yanditswe Apr, 13 2017 15:54 PM | 3,266 Views



Perezida wa Sena Bernard Makuza arasaba abanyapolitike kurangwa n’indangagaciro z'umunyapolitiki nyawe bashyira imbere inyungu z'umuturage kandi bagaharanira ishema ry'igihugu. Ibi yabitangaje ubwo yasozaga ku rwego rw’igihugu icyumweru cy’icyunamo gihuzwa no kwibuka abanyapolitike bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka no kunamira abo banyapolitike bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, biba bigamije kuzirikana ubutwari n’ubunyangamugayo bwabaranze. Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko abanyapolitiki bibukwa babaye urugero rwiza kuko banze ikibi, asaba abakora politiki muri iki gihe kwibuka inshingano bafite, "kubibuka bitwibutsa intego n'indangagaciro bikwiye ubundi kuranga umunyapolitike wese nyawe ugomba guharanira no gushyira imbere inyungu imibereho n'icyateza imbere abo ayoboye nta kurobanura kandi akarangwa buri gihe no gukunda igihugu agaharanira ishema ryacyo."


Perezida wa Sena kandi yavuze ko jenoside itabaye impanuka cyangwa ikiza kuko yateguwe ikageragezwa ndetse igashyirwa mu bikorwa, avuga ko abanyapolitiki by'umwihariko bakwiye kwanga no kurwanya ikibi kabone n'aho bakizira.

Bamwe mu bagize imiryango y'abanyapolitiki bazize jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero ruherutse no gushyirwa mu nzibutso zo ku rwego rw'igihugu bavuze ko abo baje kwibuka bari bafite ibitekerezo byiza bikwiye kubera urugero abariho ubu.



Urwibutso rwa jenoside rwa Rebero rushyinguyemo abanyapolitiki 12 ndetse n'izindi nzirakarengane zazize jenoside hirya no hino mu mujjyi wa Kigali zigera ku bihumbi 14.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage