Yanditswe Jan, 27 2018 21:31 PM | 5,084 Views
Perezida wa Repubulika Paul
Kagame ari I Addis Ababa muri Ethiopia
ahateganijwe inama ya 30 y’inteko rusange y’umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe. Aha umukuru w’igihugu akaba akomeje guhura n’abayobozi batandukanye
mbere gato y’itangira ry’iyi nama.
Perezida Kagame yahuye na Olusegun Obasanjo
wahoze ari Perezida wa Nigeria Addis Ababa muri Ethiopia. Perezida wa Repubulika kandi yabonanye na Moussa Faki Mahamat umuyobozi wa Komisiyo yunze ubumwe ya
Afurika.
Nyuma yitabiriye inama ya NEPAD ndetse n'amahuriro yiga ku mahoro n'umutekano birambye ku mugabane wa Afurika. Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi nama ya NEPAD, yashimiye mugenzi we wa Senegal Macky Sall akaba n’Umuyobozi w’akanama k’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 20 bigize NEPAD, butumire yamuhaye muri iyi nama anamushimira imiyoborere yagize akamaro nk’uyoboye komite y’uyu muryango.
Perezida kagame yavuze ko Afurika ari umugabane ufite amahirwe menshi yayifasha kuzamura umusaruro n’ubukungu bwayo. Ati, "NEPAD ni umugambi watangijwe mu rwego rwo guteza imbere gahunda zarushaho guteza imbere umugabane w’Afurika guteza imbere ubuhinzi mu kongera ibiribwa mu bihugu byibumbiye muri uyu muryango ndetse n’Afurika yose."
Muri iyi nama kandi izahuza abakuru b'ibihugu na za guvernoma kuva ku ma tariki ya 28 na 29 uku kwezi I Addis Ababa muri Ethiopia hazatangizwa umwaka wahariwe kurwanya ruswa ku mugabane wa Afurika.
Ibi bije nyuma y'umwanzuro wafashwe n'abakuru b'ibihugu tariki ya 29 z'ukwezi kwa 1 muri 2017. Inama izahuza ibihugu bya Afurika yunze ubumwe izaba ifite insanganyamatsiko igira iti "Intsinzi mu kurwanya ruswa inzira irambye ku guhindura Afurika.
Ku wa 28 Mutarama 2018, mu gutangiza iyi nama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Kagame azatangira ku mugaragaro imirimo ye nk’umuyobozi w'uyu muryango aho asimbuye Perezida wa Guinea Conakry Alpha Conde wari umaze umwaka kuri uyu mwanya.
Muri iyi nama kandi nibwo Perezida Paul Kagame azageza kuri bagenzi be aho gahunda yo gukora impinduka muri komisiyo y’Afrika yunze ubumwe igeze ari nayo abereye umuyobozi.
Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni umwanya w'icyubahiro utorerwa n'abakuru b'ibihugu bya Afurika. Uyu mwanya uhabwa abakuru b'ibihugu bo mu bice bitandukanye by'uyu mugabane kuri manda y'umwaka umwe.
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
25 minutes
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru