Polise y'u Rwanda ikomeje gufata ibikoresho byibwe ikabisubiza banyirabyo

AGEZWEHO


Polise y'u Rwanda ikomeje gufata ibikoresho byibwe ikabisubiza banyirabyo

Yanditswe May, 08 2017 at 14:51 PM | 953 ViewsPolisi y’u Rwanda iratangaza ko 75% by’ibyibwe mu mezi 8 ashize byagarujwe kubera ingufu zashyizwe mu guhangana n'iki kibazo. Ibyibwe biri mu bwoko 54 birimo za mudasobwa, amaterefoni, za tereviziyo, Ipad, na radiyo.

Mu bindi byafashwe byari byaribwe harimo ibyuma bifotora impapuro n’ibindi byifashishwa mu kwerekana inyandiko n’amashusho, moto n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, avuga ko n’ubwo imibare y’ubujura idakanganye, icy’ingenzi ari uko hatabaho icyaha na kimwe cyaba icy’ubujura cyangwa se ikindi. Ikigamijwe ngo ni uko byagabanyuka ku buryo bugaragara ku rwego rwo hasi rushoboka.  

Imibare yo muri Polisi y’u Rwanda ikomeza yerekana ko ubu ku munsi habarurwa ibirego bibiri by’ubujura mu gihe mbere hakirwaga ibirego bitanu.Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Polisi yasinye amasezerano yo gutera ibiti na ministeri y'ubutaka n'am

Ibigo byigenga 2 bicunga umutekano byafunzwe na Polisi y' u Rwanda

Abantu 25 baturutse mu bihugu bitandukanye basuye Isange one-stop centre

Polisi y'u Rwanda yatashye amacumbi azakira aba polisi bageze ku 1500

Polisi n'Umujyi wa Kigali batangije ubukangurambaga ku isuku n'umuteka

Polisi irasaba abaturage kugira amakenga birinda kwibwa mu buryo bw'itumana