AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Polisi irasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda impanuka mu mpera za 2017

Yanditswe Dec, 24 2017 16:34 PM | 5,296 Views



Polisi y'igihugu iributsa abaturarwanda gukomeza kubahiriza ihame ryo kubumbatira umutekano hirya no hino aho batuye kandi abatwara ibinyabiziga bakibuka kwitwararika muri iyi minsi isoza umwaka n'iwutangira. Abaturage na bo bavuga ko kubungabunga umutekano babikanguriwe kandi biteguye gufatanya n'inzego zibishinzwe mu kuwubumbatira.

Ku munsi mukuru wa Noheli uba mu mpera z'umwaka n'uw'Ubunani utangira umwaka, abenshi mu baturage bakunze kujya mu tubari bakica inyota, ariko hari n'abo ushobora gusanga barengeje urugero bagahungabanya umutekano wa bagenzi babo. Bamwe mu baturage baba abacuruza, abakora umwuga wo gutwara abantu n'abafite utubari babwiye itangazamakuru ko iyo minsi mikuru bamaze kuyitegura kandi babikanguriwe, ko bazarushaho kubungabunga umutekano.

Rugango Jean Batpiste, umuturage wo mu murenge wa Gisozi yagize ati, 'Ntabwo kandi tugomba guhungabanya umutekano dufite, kuko abawuturindiye barahari, ariko natwe tugomba kuba maso kugira ngo bamenye ko ibyo bakora natwe tubari inyuma. Niba tunywa tugomba kwirinda kurenza urugero, kandi tukirinda kubangamira abandi.''

Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda ACP Théos BADEGE avuga ko abaturage bakwiye kwishima uko bisanzwe ariko bagakomera ku mahame y'umutekano, birinda ubusinzi, guhungabanya umutekano no kwirinda impanuka. Ati, ''Icyo umuntu azakora cyose azagisoza neza nta byago afite byo kuzira impanuka , kubera ko yatwaye akarenza umuvuduko kubera ibyishimo, kuko yatwaye yasinze, cyangwa se yatwaye arangaye ari ku matelefoni. Ikindi twese dukeneye uburenganzira bwo kwizihiza iminsi mikuru, niba unyuze ahantu cyangwa uhatuye menya ko urusaku rubuza ituze. Muri iyi minsi isoza umwaka ni ukwibuka ko ibirori n'ibyishimo bitagomba kubangamira ihame ry'umutekano no kubahiriza amategeko.''

Umuvugizi wa polisi yibutsa ko abaturage ko ahazateranira ibirori by'abantu benshi bigomba kumenyeshwa ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'iz'umutekano kugira ngo zibashe gucunga umutekano w'abahateraniye. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura