Yanditswe December, 24 2017 at 16:34 PM | 4038 Views
Polisi y'igihugu
iributsa abaturarwanda gukomeza kubahiriza ihame ryo kubumbatira umutekano
hirya no hino aho batuye kandi abatwara ibinyabiziga bakibuka kwitwararika muri
iyi minsi isoza umwaka n'iwutangira. Abaturage na bo bavuga ko kubungabunga
umutekano babikanguriwe kandi biteguye gufatanya n'inzego zibishinzwe mu
kuwubumbatira.
Ku munsi mukuru wa
Noheli uba mu mpera z'umwaka n'uw'Ubunani utangira umwaka, abenshi mu baturage
bakunze kujya mu tubari bakica inyota, ariko hari n'abo ushobora gusanga
barengeje urugero bagahungabanya umutekano wa bagenzi babo. Bamwe mu baturage
baba abacuruza, abakora umwuga wo gutwara abantu n'abafite utubari babwiye
itangazamakuru ko iyo minsi mikuru bamaze kuyitegura kandi babikanguriwe, ko
bazarushaho kubungabunga umutekano.
Rugango Jean
Batpiste, umuturage wo mu murenge wa Gisozi yagize ati, 'Ntabwo kandi
tugomba guhungabanya umutekano dufite, kuko abawuturindiye barahari, ariko
natwe tugomba kuba maso kugira ngo bamenye ko ibyo bakora natwe tubari
inyuma. Niba tunywa tugomba kwirinda kurenza urugero, kandi tukirinda
kubangamira abandi.''
Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda ACP Théos BADEGE avuga ko abaturage bakwiye kwishima uko bisanzwe ariko bagakomera ku mahame y'umutekano, birinda ubusinzi, guhungabanya umutekano no kwirinda impanuka. Ati, ''Icyo umuntu azakora cyose azagisoza neza nta byago afite byo kuzira impanuka , kubera ko yatwaye akarenza umuvuduko kubera ibyishimo, kuko yatwaye yasinze, cyangwa se yatwaye arangaye ari ku matelefoni. Ikindi twese dukeneye uburenganzira bwo kwizihiza iminsi mikuru, niba unyuze ahantu cyangwa uhatuye menya ko urusaku rubuza ituze. Muri iyi minsi isoza umwaka ni ukwibuka ko ibirori n'ibyishimo bitagomba kubangamira ihame ry'umutekano no kubahiriza amategeko.''
Umuvugizi wa polisi yibutsa ko abaturage ko ahazateranira ibirori by'abantu benshi bigomba kumenyeshwa ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'iz'umutekano kugira ngo zibashe gucunga umutekano w'abahateraniye.
Polisi y'u Rwanda irashishikariza abamotari kubahiriza uburenganzira bw'abakoresha umuhand ...
February 13, 2018 at 15:15 PM
Soma inkuru
Polisi y'u Rwanda iratangaza ko igiye gukuba inshuro 10 ibihano bihabwa abatwara ibinyabiziga b ...
February 08, 2018 at 22:09 PM
Soma inkuru
Abatunze ibinyabiziga barasabwa kubaha amategeko agenga umuhanda kugira ngo bibarinde kubagusha mu i ...
February 05, 2018 at 19:44 PM
Soma inkuru
Polisi y'igihugu iratangaza ko abantu babarirwa mu bihumbi 4 mu mwaka ushize bafungiwe ibyaha b ...
January 22, 2018 at 20:11 PM
Soma inkuru
Polisi y'u Rwanda yaraye isezeye ku bapolisi 111 bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru mu cyu ...
January 15, 2018 at 14:11 PM
Soma inkuru
Abagabo 2 bafungiye kuri station ya police ya Nduba mu karere ka Gasabo nyuma yo gukekwaho kwiba mot ...
January 02, 2018 at 15:35 PM
Soma inkuru