AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Polisi ivuga ko abantu 20 aribo bamaze gufatwa bakekwaho gutanga ruswa

Yanditswe Jan, 16 2017 12:19 PM | 1,342 Views



Abantu umunani biganjemo abatwara ibinyabiziga bari mu maboko ya Police kubera gukekwaho kugerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo be guhanirwa ibyaha birimo kwica amategeko y’umuhanda.

Umuyobozi w’ishami rya  Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo  Mbonyumuvunyi yavuze ko bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu mu mpera z'icyumweru dusoje.

Yongeraho ko ruswa bagerageje gutanga iri hagati y’ibihumbi bibiri na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Police ivuga ko kuva uyu mwaka utangiye, abantu bagera kuri 20 bamaze gufatwa baha ruswa abapolisi kugira ngo be guhanirwa kwica amategeko y’umuhanda ndetse n’ibindi byaha.

Mu mwaka ushize abafatiwe mu cyuho barengaga 200 bagerageza guha ruswa abapolisi.

Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura