Polisi y' u Rwanda yasubije abaturage ibikoresho byabo byibwe

AGEZWEHO


Polisi y' u Rwanda yasubije abaturage ibikoresho byabo byibwe

Yanditswe January, 20 2017 at 11:47 AM | 996 ViewsPolice y'u Rwanda yashikirije abaturage 34 bari baribwe ibikoresho byabo by'iganjemo iby'ikoranabuhanga maze itangaza ko ihora iri maso kugirango ice ubujura. Abashikirijwe ibikoresho byabo bashimye imikorere ya police y'u Rwanda kuko uburyo babuzemo ibikoresho byabo nta kizere bari bafite cyo kubisubirana.

Ibikoresho polisi y'u Rwanda yafashe byiganjemo iby'ikoranabuhanga igiye kubishikiraza banyirabyo, aha higanjemo ibikoresho bya bya Televiziyo za flat screen kuko ari 18, za mudasobwa zo ni 12, banyirabyo baje aha kuri polisi kugirango bashyikirizwe ibikoresho byabo byafashwe mu bihe bitandukanye.

Usibye televiziyo za flat screen na za mudasobwa, hari ibikoresho by'umuziki, televiziyo zisanzwe n'ibindi.Abaturage bashikirijwe ibikoresho byabo bashima imikorere ya polisi y'u Rwanda.

Sp Emmanuel Hitayezu umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko abajura 26 aribo bashikirijwe inkiko. Polisi y'u Rwanda kandi iburira abari mu bikorwa by'ubujura ko polisi iri maso.

Iki gikorwa cyo gufata ibi bikoresho cyagezweho nyuma y'ubufamye n'inzego zitandukanye harimo n'urwego rwa community policing. Kugeza ubu ngo hari ibindi bikoresho bikibitse kuko banyirabyo bataraboneka. Aha polisi yanasabye abaturage kujya bashyira ibimenyetso ku bikoresho byabo bo bazi ku buryo bashobora kubigaragariza polisi mu gihe baje kubifata kuko byamaze kugaragara ko hari abaturage baza bashaka ibikoresho byabo babazwa ikigaragaza ko ari ibyabo kikabura.
Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Polisi yasinye amasezerano yo gutera ibiti na ministeri y'ubutaka n'am

Ibigo byigenga 2 bicunga umutekano byafunzwe na Polisi y' u Rwanda

Abantu 25 baturutse mu bihugu bitandukanye basuye Isange one-stop centre

Polisi y'u Rwanda yatashye amacumbi azakira aba polisi bageze ku 1500

Polisi n'Umujyi wa Kigali batangije ubukangurambaga ku isuku n'umuteka

Polisi irasaba abaturage kugira amakenga birinda kwibwa mu buryo bw'itumana