Polisi y' u Rwanda yasubije umuturage amafaranga yibwe n'umukozi we

AGEZWEHO


Polisi y' u Rwanda yasubije umuturage amafaranga yibwe n'umukozi we

Yanditswe December, 29 2016 at 16:30 PM | 1333 ViewsPolisi y'igihugu irasaba abanyarwanda kutazajya babika amafaranga menshi mu ngo zabo kuko ba bashobora kugira ibyago byo kwibwa. Ibi polisi y'igihugu yabitangaje ubwo yasubizaga amaeuro arenga ibihumbi 10 umugabo witwa Jean Luc MIRAVUMBA wari wayibwe n'umukozi nyuma y'umunsi wa Noheli.

Umusore w'imyaka 29 wari usanzwe ari umukozi wo mu rugo kwa Jean Luc MIRAVUMBA acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro. Nyuma y'aho kuri uyu wa mbere uyu Jean Luc agurishirije imodoka akishyurwa mu buryo bwa cash Ibihumbi 10 na 800 by'amaeuro ni ukuvuga agera kuri miliyoni 10 z'amafranga y'u Rwanda ndetse n'andi ibihumbi 100 by'amafranga y'u Rwanda, aya mafranga yayasize mu rugo iwe maze umukozi we yica urugi arayiba. Aha Jean Luc aragaruka ku mpamvu yamuteye kubika amafaranga menshi mu rugo.

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali ACP Rogers RUTIKANGA arasaba abaturage kutabika amafranga menshi mu rugo no kumenya abakozi babakorera. Aya mafaranga uko yakabaye Polisi yayasubije uyu mugabo.Ni mugihe kandi mu cyumweru gishize nabwo polisi yasubije amafranga abayibwe.
Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Polisi yasinye amasezerano yo gutera ibiti na ministeri y'ubutaka n'am

Ibigo byigenga 2 bicunga umutekano byafunzwe na Polisi y' u Rwanda

Abantu 25 baturutse mu bihugu bitandukanye basuye Isange one-stop centre

Polisi y'u Rwanda yatashye amacumbi azakira aba polisi bageze ku 1500

Polisi n'Umujyi wa Kigali batangije ubukangurambaga ku isuku n'umuteka

Polisi irasaba abaturage kugira amakenga birinda kwibwa mu buryo bw'itumana