AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Polisi yasinye amasezerano yo gutera ibiti na ministeri y'ubutaka n'amashyamba

Yanditswe Nov, 07 2017 15:41 PM | 2,271 Views



Polisi y'u Rwanda yasezeranyije Minisiteri y'Ubutaka n'Amashyamba ko igiye gutera ibiti kuri hegitari ibihumbu 27 mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

Ibi bisanze u Rwanda rufite ikibazo cyo kutihaza ku bikomoka ku mashyamba aho uyu mwaka rukeneye toni miliyoni 6 z'ibikomoka ku mashyamba mu gihe rufite miliyoni 1 n'ibihumbi 200 gusa.

Abaturage bavuga ko ibiti bibafatiye runini yaba abakora umwuga w'ubuhinzi bemeza ko babikesha imvura ndetse n'ababyungukiraho akayaga keza bahumeka.

Umuyobozi wa polisi y'u Rwanda, CG Emmanuel Gasana avuga ko polisi igiye gutera ibiti kuri hegitari ibihumbi 22 mu mirima y'abaturage ndetse na hegitari ibihumbi 5 imusozi mu gihe kitarenze imyaka itano kandi ngo si ubwa mbere bakora ibikorwa nkibi.

Minisitiri w'Ubutaka n'amashyamba, Francine Tumushime avuga ko ingamba zo kongera amashyamba ari igisubizo ku bibazo bishobora guterwa n'ibura ry'aya mashyamba.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura