AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Polisi yatangiye gushyira ibyapa byo mu muhanda ahantu hatandukanye bikenewe

Yanditswe Jun, 01 2017 17:11 PM | 5,218 Views



Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda iratangaza ko ku bufatanye n'izindi nzego yatangije igikorwa cyo gushyira ibimenyetso n'ibyapa bifasha abatwara ibinyabiziga.

Ibi byatangajwe ubwo iki gikorwa cyo gushyira ibimenyetso mu mihanda itandukanye mu gihugu byakorerwaga mu karere ka Kicukiro.

Ibi ni  mu gihe  bamwe mu bakoresha ibinyabiziga bavuga ko hakwiye kubaho uburyo buhoraho bwo gusibura ibimenyetso mu muhanda biba byarasibamye, cyane mu bice byo mu Ntara.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda avuga ko mu gihugu hose hari ahantu 36 ku bufatanye na RTDA harimo gutunganywa bitewe n'impanuka zikomeye zigenda zihabera mu bihe bitandukanye.

Umuyobozi w'umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu Busabizwa Parfait avuga ko bidakwiye ko abantu bakomeza gutakaza ubuzima bitewe n'uko hari abatubahiriza amabwiriza agenga ikoreshwa ry'imihanda.

Ibi ni bimwe mu bikorwa Polisi y'u Rwanda ikomeje gukora muri gahunda yayo yitwa Police Week. Ibikorwa bizasozwa taliki 16 z'uku kwezi.

 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage